skol
fortebet

Igikombe cy’isi cya 6! Messi yahamagawe nanone na Argentine

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 29, May 2026

Igikombe cy'isi cya 6! Messi yahamagawe nanone na Argentine

Sponsored Ad

skol

Lionel Messi azakina mu gikombe cy’isi cya gatandatu (6) ariwe Kapiteni w’ikipe ya Argentine muri iri rushanwa ry’uyu mwaka wa 2026.

Uyu rutahizamu w’imyaka 38, wafashije igihugu cye gutwara Igikombe cy’Isi cya gatatu muri Qatar nyuma yo gutsinda Ubufaransa kuri penaliti mu myaka ine ishize, yashyizwe mu bakinnyi 26 bahamagawe n’umutoza Lionel Scaloni ku wa Kane.

Messi afite agahigo ko gukina imikino myinshi y’Igikombe cy’Isi kurusha undi mukinnyi uwo ari we wese, aho amaze gukina imikino 26, inyuma ye hari Ronaldo umaze gukina 22.

Messi azahurira kuri aka gahigo n’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo w’imyaka 41, kuko ari bo bakinnyi b’abagabo bonyine bazaba bakinnye Igikombe cy’Isi inshuro esheshatu, bizaba ari ibihe bikomeye muri iyi mpeshyi,.

Umunyezamu wa Aston Villa Emiliano Martinez, wabaye umuzamu mwiza w’igikombe cy’isi giheruka cya 2022, nawe yahamagawe.

Hari kandi ba myugariro Lisandro Martinez wa Manchester United na Cristian Romero wa Tottenham Hotspur nabo bahamagawe.

Argentina iri mu Itsinda J kandi izatangira urugendo rwayo mu mujyi wa Kansas ikina na Algeria ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena (6).

Nyuma izakina indi mikino ibiri i Dallas, aho izahura na Austria/Autriche ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena(6) na Jordan ku Cyumweru tariki ya 28 Kamena.

Messi yasimbuwe mu mukino uheruka wa Inter Miami muri Major League Soccer ku wa mbere, ariko ikipe ye yavuze ko nta mvune yagize ahubwo yari afite umunaniro w’imikaya mu kuguru kw’ibumoso inyuma y’ivi.

Messi amaze gukinira Argentina imikino 198 kandi azuzuza imikino 200 naramuka akinnye imikino ibiri ya gicuti igihugu cye gifite, uwa Honduras muri Texas ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena n’uwa Iceland muri Alabama ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena (6).

Umuntu umukurikiye mu mikino myinshi mu ikipe ya Argentine ni Javier Mascherano - wahagaritse gukina - wakiniye La Albiceleste imikino 147.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa