skol
fortebet

Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022 Keza Maolithia yavuze kuri Muheto wegukanye ikamba

Yanditswe: Wednesday 23, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Keza Maolithia utarabashije kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2022 akaba igisonga cya mbere cya Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba yahishuye ko nawe yabonaga Muheto nk’umukobwa mwiza kubarusha ndetse wari unakwiye ikamba.

Sponsored Ad

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Igihe cyagiranye ikiganiro n’uyu mukobwa nyuma yo kwambikwa ikamba nk’igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2022.

Keza Maolithia yavuze ko yishimiye ikamba yabonye anaboneraho gushimira Nshuti Divine Muheto wegukanye irya Miss Rwanda.

Adaciye ku ruhande, yahamije ko Muheto yabarushaga ubwiza bose ndetse ari nawe ikamba ryari ribereye kurusha abandi.

Ati "Nkimara kumva bampamagaye nahise numva ko ari Divine utsinze, ndamwishimira nk’inshuti yanjye! Ikamba riramubereye pe."

Yakomeje ahamya ko n’abo bari bahanganye ari beza ariko Muheto yari mwiza kubarusha. Ati"Nta kintu arusha abandi bose wabonaga barikwiriye ariko Divine wabonaga ari mwiza muri twese yari arikwiriye kuturusha twese."

Yakomeje agira ati "Mwifurije umwaka mwiza, azakore ibintu binezeza Igihugu, binamushimisha ku giti cye, kandi ntazahinduke azagume uko ameze."

Keza Maolithia wabaye igisonga cyabere yahamije ko Muheto yarakwiye ikamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa