skol

Igisubizo cya Miss Nishimwe Naomie ku wibajije impamvu ataratwita

Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026

featured-image

Miss Nishimwe Naomie yutse inabi umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wibajije impamvu ataratwita, amubwira ko iby’inda ye atari umushinga wa rubanda.

Miss Nishimwe yasembuwe n’uwitwa Edman Ishimwe wanditse amagambo yamubabaje abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’.

Mu butumwa Edman Ishimwe yasangije abamukurikira yagize ati “Umwaka urahise n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.”

Mu kumusubiza, Miss Nishimwe Naomie yagize ati “Ni nde waguhaye inshingano zo gukurikirana ubuzima bwanjye? Inda yanjye si umushinga wa rubanda nshuti. Tanga indi nkuru, nyabuneka, Twubahane.”

Miss Nishimwe yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Michael Tesfay, ku wa 27 Ukuboza 2024, indi mihango y’ubukwe bwabo iba ku wa 29 Ukuboza 2024.

Nishimwe Naomie ni umwe mu bakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020. Mu minsi ishize akaba yarashyize ku isoko igitabo cye yise ‘More the crown’ kigaruka ku buzima bwe bwo mu bwana ubwo muri Miss Rwanda ndetse n’ubwa nyuma yo gushaka.

Miss Nishimwe Naomie yutse inabi uwamubajije impamvu ataratwita

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko inda ye atari umushinga wa rubanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa