Igitaramo cya Hip-Hop cyiswe "Mic Tribe" kigiye kuba ku nshuro ya 3
Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026
Abahanzi bakomeye mu njyana ya hip-hop mu Rwanda , barimo Bull Dogg, B-Threy, Logan Joe, Fifi Laya, Pro Zed bagiye guhurira mu gitaramo cyihariye cyitwa Mic Tribe kigiye kuba ku nshuro ya 3 kikazaba ku wa 07 Gashyantare 2026 , kikazabera muri Mundi Center.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 03 Gashyantare 2026 muri Mundi Center i Kigali, aba bahanzi bavuze ko biteguye iki gitaramo ku buryo bwose ndetse banizeza abakunzi babo kuzabashimisha.
Iki gitaramo cyatewe inkunga n’ibigo bikomeye birimo Skol na Airtel, kikaba cyarateguwe mu rwego rwo guteza imbere injyana ya hip-hop nyarwanda no guha abafana n’abaraperi umwanya wo guhurira mu gitaramo bakishimana.
Uretse umuziki, abazitabira icyo gitaramo, bazanagira amahirwe yo kwishimira ibikorwa by’ubugeni n’ubuhanzi bwo ku muhanda (street art), bituma Mic Tribe iba igitaramo kitari umuziki gusa, ahubwo n’umwanya wo gusabana no kugaragaza impano zitandukanye z’abanyarwanda.
Iki gitaramo kizaba ku wa 07 Gashyantare 2026 muri Mundi Center i Kigali, ni nyuma y’igiheruka kuba ku nshuro ya 2 cyabaye ku wa 1 Ugushyingo 2025 cyitabiriwe cyane. Naho icyabaye ku nshuro ya mbere kikaba cyarabaye tariki 19 Nyakanga 2025.
Kuri iyi nshuro Mic Tribe yitezweho gukomeza guha abahanzi b’injyana ya Hip-Hop nyarwanda urubuga rwo kwigaragaza ndetse no guha umwanya abakizamuka muri iyi njyana nabo bakigaragaza nk’uko umuhanzi Bulldog yabigarutseho.
Yagize ati" Icyo Mic Tribe izasigira Hip - Hop nyarwanda ni ukuyubaka kandi igaha amahirwe n’abakizamuka kuko icyo twifuza ni ukuzamura urwego rw’injyana ya Hip Hop."
Abashaka kubona amatike bashobora kuyagura kuri Mundi.rw cyangwa bakurikize amabwiriza ya USSD: *669*712#.






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *