skol

Igitaramo cyo gusoza "Rwanda Gospel Stars Live" kigijwe imbere

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 20 November 2021

Ku nshuro ya mbere abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda bashyiriweho igikorwa gihuriza hamwe abagezweho bagahatana uwitwaye neza akabihemberwa.


Iki gikorwa cyiswe "Rwanda Gospel Stars Live" kiri guhuriza hamwe abahanzi 15. Byari byitezwe ko cyari kurangizwa mu mpera z’Ugushyingo 2021, icyakora bitewe n’icyorezo cya Covid-19 abari kugitegura bahisemo kwigiza inyuma amatariki kizasorezwaho.

Byemejwe ko kizasozwa ku wa 2 Mutarama 2022, mu gitaramo kizitabirwa n’abahanzi bose bari guhatana, kizabera muri Kigali Arena, icyakora ubuyobozi bwa Rwanda Gospel Stars Live, bwatangaje ko amakuru menshi azatangazwa mu minsi iri imbere.

Umuhanzi uzegukana umwanya wa mbere muri Rwanda Gospel Stars Live azahabwa miliyoni 7 Frw, uwa kabiri atware miliyoni 2 Frw, naho uwa gatatu atware miliyoni 1 Frw.

Byitezwe ko mu minsi iri imbere abahanzi bahatanye muri iki gikorwa bazagenda bakora ibitaramo bizanyura kuri Televiziyo y’u Rwanda, ari na ko hakomeza ubukangurambaga bwo kubatora no kumenyekanisha iki gikorwa.

Abahanzi bazaririmba batangiye gukora imyitozo, ku buryo mu mpera z’Ugushyingo 2021 biteguye kubitangira nyuma ni bwo hazamenyekana abatsinze.

Rwanda Gospel Stars Live ihatanyemo abarimo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James & Daniella, Gisubizo Ministries, umuraperi MD, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimé Frank Nitezeho, Anet Murava na Theo Bosebabireba.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urukundo rugeze aharyoshye!Kanye West n’umukuzi we mushya bongeye kugaragara...

Urukundo rukomeje kugurumana hagati y’umuraperi Ye wamamaye ku izina rya...
25 January 2022 0

Umuhanzi Jose Chameleone yerekanye isanduku ashaka kuzashyingurwamo

Jose Chameleon waryubatse mu muziki muri Afrika y’Uburasirazuba no hirya no...
24 January 2022 0

Hazanatagwa igihembo ku bafana ,menya ibihembo byongerewe muri Mr...

Mu gihe habura amasaha make ngo kwiyandikisha muri Mr Rwanda birangire,...
24 January 2022 0

Amafoto y’umukerucu ufatwa nk’umu-Slayqueen ukuze ku Isi akomoje gutangaza...

Umukecuru w’imyaka 93 y’amavuko akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo...
24 January 2022 0

LeBron James wamamaye muri Basketball yahaye imodoka y’akataraboneka...

Umukinnyi wa Basketball umaze kubaka izina mu ikipe ya ya Los Angeles...
24 January 2022 0

Ibyo wamenya kw’iduka ry’imyenda ‘Fly Mama Africa” rya Miss Pamella witegura...

Uwicyeza Pamella witegura kubana akaramata na The Ben, yatangije inzu...
21 January 2022 0