skol
fortebet

Igor Mabano nyuma yo gusohora indirimbo ‘Nta kosa’ yasezeranye Imbere y’amategeko[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bitegura kurushinga , ku munsi umwe yasohoreyeho n’indirimbo nshya ‘Nta kosa’.

Sponsored Ad

N’umihango wabaye kuri gatandatu Tariki ya 28 Kanama 2021, aho Igor Mabano yari yabanje kwambika impeta uyu mukunzi we mu kwezi gushize amusaba ko yamubera umugore ndetse umukobwa akaba yarahise abyemera cyane ko ngo bari bamaze igihe kinini bakundana n’ubwo urukundo rw’aba bombi barugize ibanga rikomeye cyane .


Ijyana iri mu ndirimbo uyu muhanzi ‘Nta kosa’ yakoresheje ikoreshwa cyane n’abahanzi bo mu mu Bufaransa, Portugal, Cape Verde, Canada, Amajyepfo n’Amajyarugu y’Amerika n’ahandi. Ni injyana benshi bitiranya na Zouk bitewe n’uko zifite imisurire imwe. Benshi bavuga ko Kompa ari mubyara wa Zouk.

Mu magambo agize iyi ndiririmbo hari nk’aho uyu muhanzi yagize ati “Look Look umubonye wese niko avuga, ahumura kurusha indabo zose nzi. Imana yarakabije kumugira mwiza bigeze aha! Oya simumenyera uko mubonye umutima uratera, ’she is so fine like my favorite wine.’ Niyo waba utemera Imana ubwiza bwe bwayikwemeza kuko ubwiza nk’ubu nta handi bwava, ni ukuri naremeye.”

Hagati mu mashusho y’iyi ndirimbo, umukobwa w’umunyamideri bifashishijemo yakuyemo imyenda bamufata amashusho atambaye hejuru.

Ni amashusho uyu mukobwa yafashwe bigaragara ko akinze ikiganza ku mabere kuko nta kindi kintu yari yambaye.

Igor Mabano avuga ko iyi ndirimbo ikoze mu njyana yitwa Compas Music yamamaye muri Haiti.

Ni injyana uyu muhanzi avuga ko abantu benshi batari bazi ariko ikaba yaraciye ibintu mu myaka yo hambere mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi na Amerika.

Uramutse udasobanukiwe iby’umuziki cyane ushobora kwitiranye iyi njyana na Zouk ariko mu by’ukuri we avuga ko bitandukanyemo ukuntu.

Nk’umuntu wize umuziki, unawigisha kandi usobanukiwe injyana zitandukanye, Igor Mabano avuga ko yagombaga kuzana indi njyana iryoshye kandi itamenyerewe mu muziki w’u Rwanda.

Ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clement mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Meddy Saleh.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa