skol
fortebet

Ihere ijisho amafoto atangaje utabonye yaranze Bianca Fashion Hub

Yanditswe: Tuesday 26, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibirori byateguwe n’umunyamakuru wa ISIBO TV Bianca Fashion Hub, by’itabiriwe n’ibyamamare bitandukanye n’abahanga mu kurimba byaranzwe n’udushya twinshi ndetse n’amafoto atangaje . ihere ijisho amwe muri ayo mafoto utabonye yaranze icyo kirori. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 muri Onomo Hotel habereye igikorwa cyo gutora abambaye bakarimba. Harebwe intambuko, imyambaro ya bamwe mu bari bitabiriye ibi birori bya ’Bianca Fashion Hub’, hatangwa amanota ku batambutse neza kuri Red (...)

Sponsored Ad

Ibirori byateguwe n’umunyamakuru wa ISIBO TV Bianca Fashion Hub, by’itabiriwe n’ibyamamare bitandukanye n’abahanga mu kurimba byaranzwe n’udushya twinshi ndetse n’amafoto atangaje . ihere ijisho amwe muri ayo mafoto utabonye yaranze icyo kirori.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 muri Onomo Hotel habereye igikorwa cyo gutora abambaye bakarimba. Harebwe intambuko, imyambaro ya bamwe mu bari bitabiriye ibi birori bya ’Bianca Fashion Hub’, hatangwa amanota ku batambutse neza kuri Red Carpet ndetse n’abari bambaye neza, bakahanyurana umucyo.

Muri ibi birori amajana n’amajana y’abantu bari barimo kwihera ijisho, aho abantu barenga 50 bitabiriye mu kwerekana ko bashoboye kwambara neza no kwiyerekana mu mideli. Mu kwiyerekana, muri aba bose, hatoranijwe abahungu 6 n’abakobwa 6 batangajwe nk’abitwaye neza ariko muri bo hagatangazwa babiri, umwe w’umukobwa n’undi w’umuhungu bahanyuranye umucyo. Mu bahungu 6 n’abakobwa batangajwe, abashinzwe akanama nkemurampaka bagatangaza 2 bitwaye neza.

Iradukunda Odile niwe wegukanye intsinzi mu bakobwa baje bambaye neza anabahiga mu gutambuka neza kuri Red Carpet











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa