skol
fortebet

Ihere ijisho amafoto utabonye yaranze isaba ry’umunyamakuru Tracy Agasaro wa RBA[Amafoto]

Yanditswe: Tuesday 30, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Tariki ya 28 Ugushyingo nibwo Umunyamakuru Tracy Agasaro wa RBA yasabwe aranakobwa n’umukunzi we Rene Patrick, usanzwe ari umuhanzi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane mu ndirimbo zikora ku mitima ya benshi.
Mu birori bibereye ijisho byabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi ahanzwi nko kuri Gigi’s Garden, niho habereye imihango yo gusaba no gukwa k’umunyamakurukazi Tracy Agasaro. Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire Tracy na Rene bari (...)

Sponsored Ad

Tariki ya 28 Ugushyingo nibwo Umunyamakuru Tracy Agasaro wa RBA yasabwe aranakobwa n’umukunzi we Rene Patrick, usanzwe ari umuhanzi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane mu ndirimbo zikora ku mitima ya benshi.


Mu birori bibereye ijisho byabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi ahanzwi nko kuri Gigi’s Garden, niho habereye imihango yo gusaba no gukwa k’umunyamakurukazi Tracy Agasaro.

Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire Tracy na Rene bari batanze zo gusaba no gukwa; Tariki 27 Ugushyingo 2021 nibwo byari biteganyijwe ko ku isaha ya Saaa Munani aribwo ibirori byose bizaba bitangiye.

Tracy n’umukunzi we mu birori byo gusaba no gukwa

Saa kumi nibwo ibirori byose byari bitangiye maze abari aho barizihirwa ubwo umugeni ababyeyi bemeraga kumutanga, bakamuha Rene Patrick wamukunze kugira ngo azamubere umugore ubuziraherezo.

Biteganyijwe ko iyindi mihango yose izaba itariki 04 Ukuboza 2021

Mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2020, nibwo René Patrick yasabye Agasaro ukora kuri KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y’u Rwanda, ko yamubera umugore. Uyu nawe atazuyaje yahise amubwira ’Yego’.

Ni inkuru yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bizihiwe no kubona umuhanzi wagize uruhare mu kwandika no kuririmba ibihangano bibahembura atera intambwe imuganisha ku gushinga urugo rwe.

Agasaro yemereye umukunzi we kuzamubera umufasha mu buzima basigaje ku Isi, mu buryo bugaragaza ibyishimo by’ikirenga byanatumye asuka amarira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa