skol
fortebet

Ihere ijisho amafoto y’isaba rya Pogba wavuzwe mu rukundo na Shaddyboo ryitabiriwe n’ibyamamare[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 11, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muberuka Rachid uzwi ku izina rya Pogba wamenyekanye cyane ubwo yavugwaga mu rukundo na Shaddy Boo byavugwaga ko yanamwambitse impeta, yasabye anakwa Uwase Nadine umwe mu bakobwa batazwi cyane mu itangazamakuru, mu birori byitabiriwe n’inkumi z’uburanga zari zishagaye umugeni n’abasore bari bagaragiye umukwe.

Sponsored Ad

Uyu musore wanakiniye makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Police FC na Musanze FC, ku mugoroba wo ku munsi w’ejo ku ya 10 Gashyantare 2022 ,nibwo yasabye anakwa umukunzi we Uwase Nadine bamaze igihe kinini bari mu munyenga w’urukundo , mu muhango wabereye mu busitani bwa Sunday park Kacyiru.

Ibi bikaba byabaye bikurikirana no kuba Pogba yari amaze iminsi arimo kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’amashusho yafashe Hagenima Samuel, umukarani wakoreraga mu isoko rya Nyarugenge mu mujyi akaza gutuma ubuzima bwe buhinduka.

Muberuka Rachid uretse kandi kuba yarakinnye umupira w’amaguru no kuba ari nyiri Pogba Foundation, akaba yaranagiye agaragara mu mashusho y’indirimbo zagiye zica ibintu nka Log Out ya Marina, Ma Vie ya Social Mula n’izindi zinyuranye.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa