skol

Ihere ijisho amafoto y’ubukwe bw’agatangaza bwa Miss Mushambokazi na Karim

Yanditswe: Monday 07, Jun 2021

Mbonyumuvunyi Karim na Miss Mushambokazi Jordan, umwe mu bakobwa 20 babashije kwitabira umwiherero wa Miss Rwanda 2018, bakoze ibirori by’ubukwe bwabo bikurikira imihango y’indi yo kubana kwabo nk’umugore n’umugabo.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021 muri Kigali Serena Hotel.

Ni ibirori byitabiriwe n’umubare muto w’abantu biganjemo abo mu miryango n’inshuti za hafi z’abageni. Buri wese mu bitabiriye yari yasabwe kubanza kwipimisha Covid-19.

Ubukwe bwa Mushambokazi bwitabiriwe kandi n’abafite amazina mu myidagaduro y’u Rwanda, biganjemo abakobwa bazwi yaba abahataniye ikamba rya Miss Rwanda n’abazwi ku mbuga nkoranyambaga.

Muri aba harimo Uwicyeza Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda akaba umukunzi wa The Ben; Mutesi Aisha witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, Mukabashambo Phionah nawe uherutse muri Miss Rwanda kimwe n’abandi banyuranye.

Uretse aba ariko hari n’ibyamamare mu muziki nka Yvan Buravan, Tizzo na Olivis bo mu Itsinda rya Active, Ruti Joel n’abandi.

Ibi birori byakurikiye umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021, wari wabanjirijwe no gusezerana imbere y’Imana byabaye tariki 30 Mutarama 2021.

Tariki 4 Ukwakira 2020, ni bwo Karim yafashe irembo ndetse Mushambokazi yakirwa mu idini ya Islam.

Mushambokazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018 ahagarariye Intara y’Amajyepfo, abasha kugera muri 20 bitabiriye umwiherero ariko ntiyagira amahirwe yo kugira igihembo na kimwe yegukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa