skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bw’abakobwa bakunze gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo hano mu Rwanda(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bw;abakobwa bakunze gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bagezweho hano mu Rwanda.

Sponsored Ad

1. Umukundwa Clemence(Cadette)

Umukundwa Clemence uzwi ku izina rya Cadette ni umwe mu bakobwa bagezweho muri iyi minsi bakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye ndetse zigakundwa na benshi.

Uyu mukobwa kandi ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019 ntiyagira ikamba yegukana kuri ubu yinjiye muri Sinema aho ari gukina Filime yitwa Love& Drama.

Cadette yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iza Comfy,Njonogo ya Kt Kavuyo, Jojo ya Platin P iri muzigezweho uyumunsi ndetse ni izindi nyinshi.

2. Djalila

Uyu mukobwa nawe yakunze kugaragara mu ndirimbo zagiye zikundwa na benshi ndetse yigeze no kugaragara akina muri Filime y’uruhererekane ikunzwe hano mu Rwanda izwi nka City Maid.

Djalila aherutse kugaragara mu ndirimbo’ NIbido" y’umuhanzi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda uzwi ku izina rya Christopher.

3. Uwase Bianca

Uwase Bianca ni umwe mu bakobwa bakunze gukoreshwa mu ndirimbo nyinshi bitewe n’ubuhanga afite mu kubyina ndetse no kwiyerekana.

Bianca yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye zagiye zikundwa nyane nka ’Sawa Sawa’ ya Nel Ngabo, Nyola ya Bruce Melodie afatanyije na Eddy Kenzo, Lotto ya Kenny Sol na Okama, My Day ya Symphony Band bafatanyije na Bwiza imaze iminsi inev isohotse ndetse ni izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa