skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bw’umunyamideli ugiye kugaragara mu ndirimbo ya The Ben na Diamond[Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli ukunzwe cyane mu guhugu cya Tanzania, Nelly Alexandra Kamwelu, agiye kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya The Ben yakoranye na Diamond yamaze gufatirwa amashusho itegerejwe n’abanshi.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki 29 Ugushyingo 2021 nibwo harangiye imirimo yo gufata amashusho y’indirimbo ya The Ben na Diamond yafashwe na Julien Bmjizzo.

Muri iyi ndirimbo harimo abakobwa babiri bifashishijwe mu mashusho y’iyi ndirimbo, harimo umunyamideli ufite izina rikomeye muri Tanzania Kamwelu.

Uretse iyi ndirimbo ya The Ben na Diamond agiye kugaragaramo, Kamwelu ari no mu zindi nka Crush ya Otile Brown, Tell Me ya Jux na Joh Makini anagaragara kandi muri ’My Love’ Tom Close aherutse gukorera muri Tanzania.

Kamwelu ni umunyamidelikazi umaze kubaka izina muri Tanzania by’umwihariko mu kwitabira amarushanwa y’ubwiza yatangiye kwitabira mu 2008 akirangiza amashuri yisumbuye.

Kamwelu w’imyaka 28, avuka kuri Se w’umuny-Tanzania na nyina w’Umurusiyakazi.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu 2011 ubwo yitabiraga amarushanwa atandukanye y’ubwiza. Yahagarariye Tanzania mu marushanwa arimo Miss Universe ryabereye muri Bresil, Miss Tourism Queen International ryabereye mu Bushinwa, Miss Earth ryabereye muri Philippines na Miss International ryabereye mu Bushinwa yose yabaye mu 2011.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa