skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bw’umwana wabaye Miss Photogenic muri Miss Litle Universe i Kampala(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 28, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishimwe Pihu Abigail wegukanye ikamba ryo kuberwa n’amafoto muro Miss Litle Universe I Kampala ubwoza bwe bukomeje kuvugisha benshi barimo avavuga ko asa na Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Sponsored Ad

Uyu mwana uri mu kigero kimyaka irindwe yitabiriye iri rushanwa kuva kwa 11-28/08/2021 aza kwegukana ikamba ry’umwana wahize abandi mu kuberwa n’amafoto.

Pihu yitabiriye amarushanwa atandukanye y’abana yo kumurika imideri ku isi ndetse agaragara no no muri Kampala Fashion Kids.

Uyu munyamideri ukiri muto yamenyekanye ubwo yegukanaga iri kamba abenshi batangazwa n’ubwiza bwe ndetse banavuga ko asa na Miss naomie mu buryo butandukanye aho bamwe bavugaga bati" Ni umwana wa Naomie, ni murumuna we, barasa, baseka kimwe n’ibindi byinshi byatumye arushako kumenyekana ndetse no gukurikirwa ku mbugankoranyambaga akoresha.

Pihu afite ababyeyi badahuje ubwenegihugu aho Papa we ari Umunyarwada, Mama we akaba ari Umurundikazi ariko bakaba batuye mu Gihugu cya Uganda.

Pihu yitabiriye irushanwa rya Miss Litle Universe muri 2021 ubwo ryitabirwaga n’abana bari mu kigero kimyaka itatu ni itanu.

Pihu akunze kugaragara arimo amurika imideri ari kumwe n’abandi bana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa