skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bwa Raven wiyahuye, wari umukunzi wa 600 Breezy(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Raven Jackson yitabye Imana yiyahuye nyuma y’imyaka ibiri yari amaze mu rukundo n’umuraperi 600 Breezy wananiwe kwakira iyi nkuru y’inshamugongo.

Sponsored Ad

Mbere y’uko uyu mukobwa yitaba Imana mu butumwa yanditse yavuze ko nta muntu numwe ashinja ibyo agiye gukora ahubwo ariwe unaniwe ubwe.

Mu butumwa yandikiye 600 Brezzy yagize atiAti"Ndananiwe mukundwa nahoze muri iyi ntambara mbere y’uko duhura nari ntegereje igihe cya nyacyo ubu ni ubwa gatatu nkwandikira ubutumwa nkubu".

Akomeza agira ati"Ntabwo ari ikosa ry’uwo ariwe wese, narananiwe, nataye icyizere mu gihe kirekire gishize.Ariko ngerageza kubihisha ubwo ndimo nkwandikira. Ndimo no kwibuka ibihe byacu by’ibyishimo n’amashusho, ntekereza n’umugeni mwiza nari kuzavamo aha ndi ni 05 z’umugoroba iki kiraro kirasa neza".

Raven mu gusoza avuga ko ikimuteye gukora ibyo agiye gukora arambiwe kubaho mu buzima bw’ikinyoma akaba ariyo mahitamo ya nyuma afite.

Umuraperi 600 Breezy uri mu bihe bitamworoheye byo kubura umukunzi we bari bamaranye imyaka ibiri yasabye Imana imbaraga zo kumukomeza cyane ko uwo yabuze yari akimukunda.

Ati" Yari imyaka ibiri y’agatangaza buzima bwange Raven. Mana ndagukeneye ndagusabye mfasha koko n’iki nakoze kuburyo nkwiye ibi? untwaye inshuti magara n’umukunzi wange".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa