skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bwa Zari Hassan uvugwaho gufatirana abasore bakiri bato mu rukundo(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 13, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto ihere ijisho uburanga bw’Umuherwekazi wamamaye nka Zari Hassan akaba n’umwe mu bagore babyaranye na Diamond ukunzwe kuvugwaho kujya mu rukundo n’abasore aruta.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi ukunzwe kuvugwaho kujya mu rukundo n’abasore aruta ubwiza bukomeza gutangaza benshi uko umunsi uza undi ugataha.

Zari Hassan ubu ari kuvugwa mu rukundo n’umusore ukiri muto witwa Shakib bamaranye iminsi mu Gihugu cya Kenya bivugwa ko mu ruzinduko rw’iminsi itatu amazeyo yinjije akayabo ka miliyoni 22.1Rwf.

Shakib Cham uri mu rukundo na Zari bivugwa ko yakuriye mu gace ka Kawempe, akaba atari umusore uzwi cyane.

Kuva iyi nkuru yamenyekana ko aba bombi baba bari mu rukundo Zari yibasiwe n’abakoresha imbugankoranyambaga bavuga ko yafatiranye umwana abyaye.

Zari Hassan yamaganye amakuru avuga ko yaba ari gukorera ihohoterwa umukunzi we avuga ko Shakib ari umuntu mukuru kandi yabasha kwifatira umwanzuro.

Zari ni umwe mu bagore bahorana itoto ritagize aho rihuriye n’imyaka yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa