skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga wa Miss Uwicyeza waserukiye u Rwanda akaba yabaye igisonga cya gatatu cya Miss Africa Golden[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 07, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwicyeza Gisagara Landrine yambitswe ikamba ry’Igisonga cya Gatatu cya Miss Golden Africa, aho we na bagenzi be bari bahanganye mu irushanwa ryari riri kubera muri Nigeria.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria mu nyubako ya Bespoke Event Centere Lekki.

Umunya-Zimbabwe Sindiso Ndlovu ni we wahize abandi aba Miss Africa Golden. Uyu mukobwa yagaragiwe na Letebrhan Abrehaley wo muri Ethiopia wabaye igisonga cya mbere, Jennifer Ekeh wo muri Nigeria wabaye igisonga cya kabiri, Uwicyeza Landrine Gisagara wabaye igisonga cya gatatu n’umunya-Benin Ndah Freddah wabaye igisonga cya kane.

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa yohereje Uwicyeza muri iri rushanwa, yabwiye IGIHE ko ari ishema kuri bo n’igihugu kuba bohereje umunyarwandakazi ku nshuro ya mbere akabasha kuza mu myanya ya mbere.

Ati “Twishimiye intambwe twateye ku nshuro ya mbere twitabiriye tukaba tugaragaye mu batanu ba mbere muri Miss Africa Golden kandi twiringiye ko ahazaza tuzagera no kure kurushaho.”

Uwicyeza Gisagara Landrine w’imyaka 25 yegukanye ikamba rya Miss Africa Golden Rwanda mu marushanwa ya Miss Global Beauty Rwanda, ndetse ni ryo ryamuhesheje amahirwe yo kwerekeza muri Nigeria mu irushanwa rya Miss Africa Golden.

Uyu mukobwa yerekeje muri iri rushanwa muri Nigeria tariki 24 Gashyantare.

Iri rushanwa ryari ryarasubitswe kubera COVID-19 ndetse ryagombaga kubera muri Turikiya mu Ugushyingo umwaka ushize, igihugu ryari kuberamo kirahindurwa.

Rigamije guteza imbere umwana w’umukobwa ariko cyane umwirabura, nubwo n’abo mu yindi migabane baryitabira.

Uwicyeza afite umushinga wo guteza imbere abari n’abategarugori mu buyobozi.

Uwicyeza akomoka mu Karere ka Rubavu. Yasoje amasomo muri UTB Gisenyi mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa