skol
fortebet

Ihere ijisho ubwiza bw’umusizi w’uburanga Bahali Ruth uri muhataniye ikamba rya Miss Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 14, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusizi Bahali Ruth n’umumwe mu bakobwa 29 babonye itike yo guhagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’impano n’ubuhanga n’ubwiza buhebuje yamenyekanye cyane mu gisigo cyitwa ‘Ayabasore’ cy’umusizi Junior Rumaga bakoranye.

Bahali kandi azwi cyane mu mikino myinshi ya Mashirika, akaba n’umusizi nawe ubusanzwe ukora mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu gisigo ‘Ayabasore’, Junior Rumaga yakoresheje amagambo aryoheye amatwi aba abwira Bahali Ruth, amusaba kumuha ‘avance’ [Kurya ubukwe] mbere y’uko barushinga.

Gusa, Bahali agenda yanga maze Rumaga yabona byanze burundu agahitamo kwigarura no kumwumvisha ko yikiniraga atari akomeje.

Bahali yabwiye akanama nkemurampaka ko umushinga we ari uguteza imbere ubugeni n’ubuhanzi by’umwihariko ubusizi n’ikinamico guha amaboko no gushyigikira ukwigira kw’igitsinagore binyuze mu kwitinyuka mu ruhame bifashihishe impano bifitemo nk’ubusizi n’ikinamico.

Ubusizi ni icyiciro cy’ubuvanganzo cyari kigenewe gusingiza mbere na mbere Umwami n’abo mu muryango we. Umusizi yari umuhimbyi w’ibisigo Nyabami, Uwabifataga mu mutwe atarabihimbye bamwitaga “Umwikirizi “.

Imivugo n’ubusizi ni ibintu bibiri byuzuzanya ariko bitandukanye ‘kuko ubusizi bwo ni ihambuka ry’ibyiyumviro bihereza ibitekerezo kurema ikintu gishya cyangwa kunononsora ibiriho ntawubihatiye ubikoze’.Bahali ufite nimero 78 yavuze ko ashaka guteza imbere abagore binyuze mu buvanganzo, by’umwihariko amakinamico n’ubusizi
Umuvugo Bahali Ruth yakoranye na Uwozabe Pamella

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa