Ijambo ‘Nyash’ rimaze kumenyerwa cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, risobanura ikibuno by’umwihariko icy’abagore n’abakobwa ryongerewe mu nkoranyamagambo ya Oxford.
Byakozwe mu rwego rwo kongera mu nkoranyamagambo ya Oxford amagambo akoreshwa cyane muri Afurika agaragaza umuco waho n’imiterere yaho. Mu magambo arenga 1000 yakusanyijwe ku Isi yose, harimo abiri yatangaje benshi amaze kuba ikimenyabose muri Afurika.
Aya magambo agaragara ku rubuga rwa internet rwa OED ndetse n’ibisobanuro byayo, harimo ‘Nyash’ rivuga ikibuno kinini cy’umuntu by’umwihariko ku bakobwa cyangwa abagore.
Iri jambo bigaragara ko ryavumbuwe mu myaka yo mu 1980, rikoreshwa mu bihugu birimo n’u Rwanda, aho ryari rigifatwa nk’imwe mu mvugo z’urubyiruko rw’ubu ibizwi nka ‘Slang’.
Gukwirakwira kwaryo kwaturutse ku banyamuziki cyane cyane abo muri Nigeria, aho ryakoreshejwe cyane. Urugero ni indirimbo yitwa ‘Nyash Na Nyash’ y’umuhanzi Chella n’abandi.
Iri jambo ryakomotse mu rurimi gakondo rukoreshwa muri Nigeria.
Usibye ‘Nyash’, irindi jambo ryongerewe mu nkoranyamagambo ya Oxford ni ‘Abeg’, na ryo ryavuye muri Nigeria risobanura kubwira umuntu usa n’umwinginga bitewe n’icyo umushakaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *