skol
fortebet

Ikibatsi cy’urukundo hagati ya Yvan Muziki na Marina gikomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikibatsi cy’urukundo cyadutse hagati y’abahanzi @yvanmuziki ukorera umuziki we mu mahanga na @marinadeborah_official ubarizwa muri The Mane Music gikomeje kuvugisha benshi.

Sponsored Ad

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 nibwo inkuru z’urukundo zatangiye kuvugwa hagati y’abo bombi binyuze mu butumwa bwacicikanaga hagati yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize ubwo uyu muhanzikazi yizihizaga isabukuru y’amavuko , @yvanmuziki umaze iminsi mike mu Rwanda yongeye kurikoroza kubera ubutumwa bwihariye yageneye @marinadeborah_official !

Abinyujije kuri Instagram akoresha ati “ Isabukuru nziza y’amavuko mugore wanjye.Ramba , ugire amafaranga n’imigisha myinshi “

Ubu butumwa bwaje buherekeza amakuru avuga ko aba bombi bamaze iminsi mu rukundo rw’ibanga nubwo amarangamutima ajya abaganza rimwe na rimwe bagaca amarenga ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa