skol
fortebet

Ikibazo cy’ubucye bw’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali cyongeye gukurura impaka

Yanditswe: Monday 25, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikibazo cy’ubucye bw’imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali cyongeye gukurura impaka nyuma y’uko hashize igihe iki kibazo kimenyekanye ariko ntihagire impinduka zigaragara.

Sponsored Ad

Ni ikibazo cyongeye kugarukwaho mu mpera z’icyumweru dusoje, nyuma yuko Umunyamakuru Nshimyumukiza Janvier uzwi nka Popote yongeye kukivugaho mu butumwa yashyize kuri Twitter ye kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022.

Yagize ati “Iyi mirongo ibwira iki ababishinzwe mu Mujyi wa Kigali na RURA? Mu ntara ho hari competition, sosiyete imwe yigira nabi ukayoboka indi ariko muri Kigali wagira ngo aya makampani yaguze imihanda bayongeza abagenzi. Monopoly iri muri transport yungura nde?”

Uwitwa Joseph Tuyishime uri mu batanze igitekerezo kuri ubu butumwa, yavuze ko abagakwiye gukemura iki kibazo, batajya batega imodoka za rusange bityo ko badashobora kumva uburemere bwacyo.

Yagize ati “Bibaye itegeko ko nabo bakoresha public transport ikibazo cyahita gikemuka. Gusa njye ibyo mwita monopoly ntakibazo mbona twagakwiye kubigiraho! Ikibazo ni uko ntamodoka zihagije zihari! ntibaramenya agaciro k’igihe cyacu duta muri gare cyangwa ku byaba!”

Uwitwa Fabien Miracle Ntigurirwa we yavuze ko RURA yo isa n’iyateye umugongo iki kibazo kandi ari yo yakagikemuye.

Yagize ati “Gutaginga [kumenyesha] RURA rwose ujye ubireka nta na rimwe bajya bagaragaza ko ibintu babibonye kandi biri munshingano zabo gukemura ikibazo cya transport birababaje igihe tugezemo kubona umuntu amara amasaha 2 ku murongo knd agiye mu kazi. ibi bidindiza iterambere ry’igihugu.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na bwo bwaje gutanga igitekerezo kuri ibi byinshi byanengaga imikorere ya serivisi zo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, bwizeza ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti.

Bwagize buti “Turabashimira ku bwo gutanga ibitekerezo bigamije kunoza uburyo bwo gutwara abantu. Turabizeza ko turimo kuganira n’inzego zibishinzwe, na kampani zitwara abantu, mu rwego rwo gushakira umuti nyawo iki kibazo cy’ingendo mu Mujyi wacu.”

Ni ubutumwa nabwo bwongeye gutangwaho ibitekerezo, abantu bibaza icyabuze ngo ibyo bibazo bikemuke kuko bimaze igihe bivugwa.

Uwitwa Ruhumuriza 92 yagize ati “Ngo murimo kuganira? Ikibazo kimaze imyaka nyagateke none ngo muri kuganira? Ubwo reka dutegereze indi myaka 200 wenda nibwo kizacyemuka. Nubundi tegereza aturanye na heba kandi umusonga w’undi ntukubuza gusinzira. Maye se ko mwe mutajya mutega bus ubundi byabashishikaza bite?”

Uwitwa Nsenga Yabesi yagize ati “Muve mu magambo mushyire mu bikorwa kuko enough is enough igihe mwahereye twararushye!”

Uwitwa Aime Prosper ati “Birakabije rwose mukwiriye kubifatira umwanzuro urambye, kuko igihugu nk’u Rwanda gishaka gutera imbere ntabwo umuturage yari akwiriye gutakaza amasaha abiri cyangwa atatu ari ku murongo ategereje Bus.”

Naho konti yitwa CSF Foundation na yo yagize iti “Icyo muzihutira gukosora ni ugukuraho monopole ikomeye muri transports kuko bisa nkaho mwita ku bashoramari mukibagirwa abaturage kandi ari bo bakiriya bakwiye ibyiza no kubahwa. Imirongo miremire no gutegereza imodoka igihe kirerekire turabirambiwe kuko sibyo muri iyi generation.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa