Ikibuga cy’indege cya Dubai cyagabweho igitero cya drone
Yanditswe: Monday 16, Mar 2026
Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Dubai cyagabweho igitero cya drone habanza kugaragara umuriro ariko uza kuzimywa.
Iki gitero cyagabwe ku wa 16 Werurwe 2026, cyatumye ingendo zisubikwa by’igihe gito.
Intambara ya Amerika, Israel na Iran yatumye ingendo zo mu kirere henshi zikomwa mu nkokora kuko Iran igaba ibitero ku bice byose ishinja gucumbikira ingabo cyangwa ibikorwa bya Amerika.
Reuters yanditse ko nubwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Iraq, Jordanie, Turikiya hari ibirindiro by’ingabo za Amerika ariko Iran igaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivile ikoresheje misile na drones.
Reuters yemeje ko igitero cya drone hafi y’ikibuga cy’indege cyagize ingaruka ku kigega kimwe cy’ibikomoka kuri peteroli.
Polisi yahise itangaza ko ingendo mu mihanda yo ku butaka no munsi y’ubutaka yerekeza ku kibuga cy’indege zabaye zihagaritswe.
Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere na yo yavuze yabaye isubitse ingendo ziva cyangwa zijya i Dubai, zimwe zimurirwa kuri Al Maktoum International Airport.
Intambara ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Ibihugu bituranye na Iran bimaze kuraswaho ibitero bya drones na misile birange 2000.
Iran yavuze ko izakomeza kugaba ibitero ku bihugu bicumbikiye ingabo za Amerika n’ibindi bikorwa by’iki gihugu bazakomeza kuhagaba ibitero.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *