skol
fortebet

Imana yamumpaye nkuko namusabye! Gloria witabiriye Miss Rwanda agiye kubana n’uwari inzozi ze

Yanditswe: Thursday 28, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nzakorerimana Gloria [Gogo] wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 akabasha kugera mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero (Boot Camp) w’iri rushanwa ryegukanywe muri uwo mwaka na Iradukunda Liliane, agiye kurushinga n’umukunzi we witwa Ngabo Daniel bamaze imyaka 2 bari mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ubwo yaganiraga n’Inyarwanda yahishuriye ko afite ubukwe yavuze umugabo bagiye kubana ari umugabo yasengeye kandi Imana ikaba imumuhaye nkuko yamusabye

Uyu mukobwa yavuze ko umukunzi we bamaze imyaka ibiri bakundana. Ati "Tumaranye imyaka 2". Yavuze ko amukundira byinshi birimo no kuba ari we yasengeye. Ati "Icya mbere mukundira ni uko yampisemo akankunda mu bakobwa ibihumbi, nanjye ni ko kumukunda. Ni we nasengeye, lmana imumpa neza neza nk’uko nayisabye, yubaha lmana".

Ubukwe bwa Gloria na Daniel buzaba mu minsi micye iri imbere nk’uko uyu mukobwa yabitangarije inyaRwanda.com. Tariki 13/08/2022 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera ku Ijuru rya Kamonyi, hanyuma gusezerana imbere y’Imana bibe tariki 20/08/2022 mu rusengero rwa EPR Kicukiro. Abatumiwe bazakirirwa kuri Panorama Hope Garden Rebero.

Gloria (Gogo) avuga ko mu bakobwa bose bamaze kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda, akunda cyane Miss Aurore wabaye Miss Rwanda 2012, akaba amukundira guca bugufi kwe no kubaha Imana. Ati "Nkunda Aurore Kayibanda. Ikintu mukundira mbona yubaha lmana mu mikorereye bikamutera kwitonda, guca bugufi ndetse mbona yiha agaciro muri byose".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa