skol
fortebet

Imfura ya Diamond na Zari yasabye ko bakwirukana umukozi ku bw’impamvu itangaje

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Princess Tifah imfura ya Diamond yabyaranye na Zari yasabye nyina ko yakirukana umukozi byihuse bitewe nuko ahamagara izina rye nabi.

Sponsored Ad

Nkuko byumvikanye mu kiganiro cyagiye hanze uyu mukobwa aganira na nyina, yarimo amubaza ku mubano we n’umukozi wo mu rugo.

Tiffah yavuze ko adakunda uburyo uyu mukobwa amuhamagaramo kuko izina rye arihamagarana imbaraga asa n’umukanga ni mu gihe we aba yumva ko yamuhamagara gahoro.

Nyina yamubajije icyo yakora undi avuga ko akwiye guhita amwirukana akazana undi.

Aha Zari yahise amubaza niba yarigeze amubuza kumuhamagara gutyo, undi avuga ko ntabyo yakoze ndetse nta n’ibyo yakora ahubwo ko bakwiye kumwirukana agataha bagashaka undi.

Tiffa ni umwana w’imfura wa Diamond yabyaranye na Zari umuherwekazi ukomoka muri Uganda ariko kuri ubu utuye muri Africa y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa