Imfura ya Diamond na Zari yasabye ko bakwirukana umukozi ku bw’impamvu itangaje
Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2023

Princess Tifah imfura ya Diamond yabyaranye na Zari yasabye nyina ko yakirukana umukozi byihuse bitewe nuko ahamagara izina rye nabi.
Nkuko byumvikanye mu kiganiro cyagiye hanze uyu mukobwa aganira na nyina, yarimo amubaza ku mubano we n’umukozi wo mu rugo.
Tiffah yavuze ko adakunda uburyo uyu mukobwa amuhamagaramo kuko izina rye arihamagarana imbaraga asa n’umukanga ni mu gihe we aba yumva ko yamuhamagara gahoro.
Nyina yamubajije icyo yakora undi avuga ko akwiye guhita amwirukana akazana undi.
Aha Zari yahise amubaza niba yarigeze amubuza kumuhamagara gutyo, undi avuga ko ntabyo yakoze ndetse nta n’ibyo yakora ahubwo ko bakwiye kumwirukana agataha bagashaka undi.
Tiffa ni umwana w’imfura wa Diamond yabyaranye na Zari umuherwekazi ukomoka muri Uganda ariko kuri ubu utuye muri Africa y’Epfo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *