skol

Imikino yose y’Igikombe cy’Isi izajya itangwamo iminota itandatu yo kunywa amazi

Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025

featured-image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko imikino yose y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izajya ihagarikwa iminota itatu muri buri gice kugira ngo abakinnyi banywe amazi.

FIFA yatangaje ko iki cyemezo cyashyizweho hagamijwe “gushyira imbere ubuzima n’imibereho myiza by’abakinnyi”, kandi kizakoreshwa mu mikino yose nta kureba ku mihindagurikire y’ibihe, kugira ngo habeho “uburinganire ku makipe yose mu mikino yose.”

Umusifuzi azajya ahagarika umukino ku munota wa 22 w’igice cya mbere n’icya kabiri kugira ngo abakinnyi basome ku mazi.

Iki gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique muri Kamena na Nyakanga 2026, mu gihe inzobere zamaze kuburira abantu ko icyo gihe hazaba hari ubushyuhe bukabije, inkongi zitewe n’ubushyuhe n’imiyaga ikomeye bishobora kugira ingaruka ku makipe, abafana n’abakozi bo ku bibuga.

Raporo iheruka yiswe “Pitches in Peril”, yakozwe n’amatsinda ya “Football for the Future” na “Common Goal”, yagaragaje ko ibibuga 10 muri 16 bizakinirwaho iyi mikino biri mu “byago bikomeye cyane byo guhura n’ubushyuhe bukabije.”

Gushyira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe muri Kamena na Nyakanga 2025, ntibyakiriwe neza n’abakinnyi n’abatoza kubera ko imikino yakiniwe mu bushyuhe budasanzwe.

Umukinnyi wa Chelsea FC yo mu Bwongereza, Enzo Fernández, yavuze ko yumvaga azungera ubwo yakiniraga mu bushyuhe bwari buhangayikishije cyane.

Mu cyumweru gishize, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Thomas Tuchel, yavuze ko ashobora guhitamo ko abasimbura be baguma mu rwambariro mu gihe cy’imikino bitewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ubushyuhe bukabije.

FIFA yavuze ko umwanya wo kunywa amazi uzaba ari “inzira yoroshye kandi itekanye kurushaho” ugereranyije n’uko byari bimeze mu marushanwa yabanje arimo n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.

Muri iryo rushanwa riheruka, umwanya wo kunywa amazi wafatwaga muri buri gice cy’umukino iyo ubushyuhe bwarenzaga dogire 32°C.

Ubushyuhe ni kimwe mu byatumye hashyirwaho amasaha 13 atandukanye yo gutangiriraho imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itegurwa ry’Amarushanwa muri FIFA, Manolo Zubiria, yagize ati “Muri buri mukino, aho uri bukinirwe hose, haba hatwikiriye cyangwa hadatwikiriye, cyangwa ubushyuhe buri ku ruhe rwego, hazajya haba umwanya w’iminota itatu wo kunywa amazi. Ni iminota itatu guhera igihe havugijwe ifirimbi muri buri gice.”

Yongeyeho ati “Birumvikana, niba habayeho imvune cyangwa ikindi kintu gituma umukino uhagarara bigahurirana n’uwo mwanya w’umunota wa 20 cyangwa 21, umusifuzi azajya abifataho umwanzuro ako kanya.”

Thomas Tuchel utoza u Bwongereza, yagaragaje ko kimwe mu bisubizo ashobora kwifashisha kubera ubushyuhe ari ukureka abasimbura bakaguma mu rwambariro

Mu Gikombe cy’Isi cya 2026, hazajya hatangwa iminota itandatu muri buri mukino kugira ngo abakinnyi banywe amazi kubera ubushyuhe bwinshi buzaba buhari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa