skol
fortebet

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bihabwe ba nyirabyo [Uko Amatora ahagaze]

Yanditswe: Thursday 21, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kiss Summer Awards ni ibihembo bihabwa abantu batandukanye bari mu byiciro bitandukanye mu myidagaduro yo mu Rwanda hibandwa cyane ku bafite aho bahuriye na muzika nyarwanda, baba baragaragaje imbaraga zidasanzwe ndetse nibikorwa byabo bigakundwa mu mpeshyi ya buri mwaka.

Sponsored Ad

Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2018,aho byatangirwaga kuri Radio ari nayo ibitegura ya Kiss Fm.

Kuri ubu Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kane aho habayeho impinduka zidasanzwe, bitandukanye nuko byakorwaga mbere, ubu bigiye gutangwa ku mugaragaro aho n’abafana bemerewe kwinjira muri ibyo birori biteganyijwe kubera muri Kigali Arena kuwa 23 Ukwakira uyu mwaka.

Muri ibyo birori kandi hazabaho n’Umwanya wo gutambuka kuri tapi itukura ku byamamare, kimwe mu gikorwa gikundwa n’abatari bake.

Bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19, abafana bazakenera kwinjira muri ibi birori,bagomba byibuze kuba barikingije urukingo rumwe rwa Covid-19, ndetse no kwipisha mu buryo bwihuse ibizwi nka Test Rapid mu ndimi z’amahanga, gusa kwipimisha byo igiciro cyabyo gikubiye mu itike iyoariyo yose umufana azagura.

Mu gihe amasaha asigaye ngo hamenyekane abegukana ibihembo mu byiciro bitandukanye, amatora yo arakomeje yaba kumbuga nkoranyambaga za Kiss Fm ndetse no kubutumwa bugufi.

UKO AMATORA YO KURI TELEFONE AHAGAZE KUGEZA UBU:

Mu bahanzi bashya bigaragaje mu mpeshyi yuyu mwaka Papa Cyangwe arayoboye kumajwi yo kuri telefone na 29%

Umuhanzi wigaragaje cyane mu Mpeshyi yuyu mwaka, Mu majwi amaze kubarurwa kuri Telefone Meddy arayoboye na 44%

Mubatunganya Umuziki muburyo bw’amajwi bigaragaje cyane muri iyi mpeshyi, Element (Eleeee) arayoboye na 77% ku majwi yo kuri telefone.

Indirimbo yakunzwe cyane kurusha izindi mu mpeshyi yuyu mwaka, muziri guhatana ubu Meddy na My Vow ye iyoboye izindi n’amajwi 31% kuri telefone.

UKO AMATORA YO KURI MURANDASI AHAGAZE KUGEZA UBU:

Umuhanzi mushya wigaragaje cyane mu mpeshyi yuyu mwaka, aho amatora ageze ubu kuri murandasi, Vestine na Dorcas barayoboye namajwi 34%

Mubatunganya umuziki muburyo bw’amajwi, Element (Eleeee) arayoboye n’am,ajwi 78%.

Umuhanzi w’Umwaka wigaragaje cyane muri iyi mpeshyi, urutonde kuri murandasi ruyobowe na Bruce Melody namajwi 48% kugeza ubu.

Indirimbo yahize izindi gukundwa cyane muri iyi mpeshyi, urutonde kugeza ubu ruyobowe na Igikwe ya Gabiro Guitar ft Comfy namajwi 40%.

Uretse ibi bihembo kandi hazanatangwa n’igihembo cy’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu muziki aho azamenyekana ku munsi nyirizina wo gutanga ibi bihembo.

Nkwibutse ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taliki 23 Ukwakira, aribwo hateganijwe ibirori byo gutanga ibi bihembo, bizabera muri kigali Arena aho kwinjira Ahasanzwe itike ari 10.000 frw, Mu myanya y’icyubahiro itike iragura 20.000 frw mugihe mu myanya y’icyubahiro cyane itike ari 30.000frw gusa kuri buri giciro gikubiyemo no kwisuzumusha Covid-19.Amatike araboneka ku rubuga rwa www.ticquet.rw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa