skol
fortebet

Imirwano ya Quavo na Offset ikomeje guteza urujijo

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abahanzi b’Abanyamerika Quavo na Offset bafatanye mu mashati mu itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards byatanzwe mu mpera z’icyumweru gishize, bakomeje kwibazwaho, nyuma yuko bongeye kugaragaza ko bagifitanye inzigo mu gihe hakekwaga ko byarangiye.

Sponsored Ad

Abahanzi b’Abanyamerika Quavo na Offset bafatanye mu mashati mu itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards byatanzwe mu mpera z’icyumweru gishize, bakomeje kwibazwaho, nyuma yuko bongeye kugaragaza ko bagifitanye inzigo mu gihe hakekwaga ko byarangiye.

Quavo na Offset barwanye mu bihembo bikomeye bizwi nka Grammy Awards byatanzwe kuri iki Cyumweru, bitungura benshi babonye iyi mirwano yabo.

Aba bombi bafatanye mu mashati ubwo Quavo yajyaga ku rubyiniro kuririmba indirimbo ye yitwa ‘without you’ mu rwego rwo kunamira mugenzi we Takeoff uheruka kwitaba Imana banabanaga mu itsinda rya Migos.

Ikinyamakuru TMZ gitangaza ko abategura ibihembo bya Grammy basabye Offset na Quavo kujyana ku rubyiniro mu rwego rwo kunamira mugenzi wabo Takeoff ariko Quavo akaba atarabikozwaga, ari na byo byatumye bafatana mu mashati.

Aba bahanzi bari basanzwe batajya imbizi kuko bahoraga bashondana, hari abakekaga ko inzigo yabo yarangiye ubu bakaba bariyunze, ariko berekanye ko umujinya hagati yabo ukiri mubizi

Offset yahoze mu itsinda rya Migos nubwo yaje kurivamo akajya gukora umuziki ku giti cye nyuma yo kuva muri iri tsinda ryahozemo nyakwigendera Takeoff.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa