skol
fortebet

Imitoma ikomeje kuvuza ubuhura kwa Knowless n’umugabo we Clement

Yanditswe: Tuesday 05, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi mike umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement berekeje ku mugabane w’Iburayi aho bari mu biruhuko bakomeje kugaragaza ko baryohewe n’ubuzima baterana imitoma ku imbugankoranyambaga zabo.

Sponsored Ad

Knowless yifashishije urukuta rwe rwa instagram yasangije abakunzi be ifoto ari kumwe n’umugabo we maze avuga ko yiteguye kujya hose umugabo we yamujyana mu butumwa yanditse yagize ati"Njyana aho ushaka".

Mu minota mike Ishimwe Clement nawe nta kuzuyaza yahise akoresha ya foto ayishyira ku rukuta rwe rwa instgram maze ashyiraho akamenyetso k’umukobwa wambaye ikamba bisobanuye ko Knowless ari umwamikazi kuri we.

Ako kanya Knowless yahise ajya ahandikirwa ubutumwa(Comment) maze abwira umugabo we ati"Uri Keza".

Knowless na Clement aho bari mu biruhuko banitabiriye ibitaramo bya ’Afro Nation’ byitabiriwe n’abahanzi bafite amazina akomeye ku Isi nka Chriss Brown ndetse n’abo muri Afurika nka Diamond Platnumz, P Square,Wizkid,Burna Boy, Omah Lay ndetse n’abandi benshi.

Nubwo Knowless na Clement bari mu biruhuko ariko bagaragaje ko bari gukora kandi ko biteguye kumara irungo abakunzi babao kuko hashize amasaha make Knowless ateguje indirimbo ye nshya igiye kujya hanze yise’Tobora’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa