skol
fortebet

Imitoma iravuza ubuhuha kwa Miss Pamella na The Ben

Yanditswe: Tuesday 26, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Uwicyeza Pamella kwihishira byamunaniye yongera kugaragaza marangamutima afitiye umuhanzi umaze kwigaruria imitima ya benshi hano mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi wamenyekanye nka The Ben.

Sponsored Ad

Ni gake ushobora kubona Pamella agaragaza aamaarangamutima ye ugereranyije n’uburyo The Ben abikora ariko kuri iyi nshuro biratandukanye birasa naho amarangamutima yamurushije imbaraga.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram Miss Pamella yashyizeho ifoto ya The Ben maze agira ati"Hi Babe". Maze ayiherekeresha umutima kimwe mu bimenyetso bikoreshwa ku muntu ukunda.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby’urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y’indirimbo ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

Ntibyatinze kuko tariki 17 Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta y’urudashira Miss Pamella amusaba ko yamubera umugore undi nawe yemera atazuyaje.

Kugeza ubu aba bombi ntawuratangaza amatariki y’ubukwe gusa abantu bose bahora biteguye ko igihe cyose hasohota ubutumire bw’ubukwe bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa