Imyidagaduro
Imitoma iravuza ubuhuha kwa Tom Close n’umugore we bamaranye igihe
Yanditswe: Monday 04, Jul 2022
Nyuma y’imyaka icumi Umuhanzi Tom Cose n’umugore we Niyonshuti Tricia bamaze babana urukundo rwabo rumeze nkaho ari rushya.
Tricia abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 yongeye kwibuta umugabo Tom Close urukundo amukunda.
Mu butumwa yagize ati" Ndagukunda Tom Close".
Aba bombi baraterana imitoma nyuma y’imyaka igera ku icumi bamaze babana, n’ibintu bidakunze kubaho ndetse bitungurana by’umwihariko ku byamamare.
Kugeza ubu Tom Close na Tricia bafitanye abana bane ndetse n’umwana wa gatanu barera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *