Impaka ntizishira!Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Ariel Wayz mu masura atandukanye(Amafoto)
Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2023

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bw’umuhanzikazi Uwayezi Ariel wamenyekanye nka Ariel Wayz ukunze kuvugisha benshi bamwe bavuga ko agaragara neza mu myambaro y’abakobwa abandi nabo bakavuga ko aberwa cyane iyo yambaye nk’abasore cyane ko ariyo myambaro akunze kugaragaramo.
Ariel Wayz ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane hano mu Rwanda kubera ubuhanga n’ijwi riryoheye amatwi byumvikana mu bihangano bye.
Wayz yatangiye kumenyekana cyane muri 2020 amenyekana nk’umukobwa w’umunyempano itangaje kandi ukiri muto by’umwihariko amenyekana cyane nk’umuhanzikazi ukunda kwambara imyambaro ya gisore.
Mu minsi ishize Ariel Wayz yaje gutungurana asohora amafoto yambaye nk’abakobwa ubwo yateguzaga indiribo ’You Should Know’ ni ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi benshi bashimangira ko agaragara neza mu myambaro y’abakobwa ku rundi ruhande kandi abandi bavuga kuba umukobwa atari ibintu bye akwiye gukomeza kwambara nk’abasore kuko ari ibintu bimubereye cyane.
Kuva icyo gihe uyu muhanzikazi yatangiye kujya anyuzamo agasangiza abakunzi be amafoto amugaragaza nk’umukobwa ariko ku rundi ruhande wa mwihariko we ukaganza ariko nubu impaka ntizijya zishira buri uko asangije abamukurikira amafoto ye atandukanye mu butumwa abantu bashyiraho usanga baba bayagereranya.
Dore amwe mu mafoto ya Ariel Wayz amugaragaza mu masura atandukanye atuma benshi bahora bayagereranya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *