skol
fortebet

Impamvu Davido yifashishije imyenda yanditseho amazina y’abashimuswe mu gitaramo cya FIFA World Cup

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 07, Jul 2026

Impamvu Davido yifashishije imyenda yanditseho amazina y'abashimuswe mu gitaramo cya FIFA World Cup

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Davido, yatangaje ko guhitamo kwambara imyenda yanditseho amazina y’abarimu n’abanyeshuri bashimuswe muri Leta ya Oyo byari uburyo bwo gukangurira amahanga ikibazo gikomeje guhangayikisha igihugu cye.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Davido yavuze ko hari abantu benshi bahitamo kutavuga ku bibazo bibera mu bihugu byabo kubera impungenge zo kwangiza isura yabyo. Gusa, asanga nta mpamvu yo guceceka mu gihe ubuzima bw’abana n’abarezi bukomeje kujya mu kaga.

Yasobanuye ko atemera ko kurinda isura y’igihugu byaba ngombwa kurusha kuvuganira inzirakarengane, cyane cyane igihe ibikorwa byo gushimuta bikomeje gufata intera.

Davido yavuze ko nubwo yari atewe ishema no kuririmba mu birori bya FIFA World Cup 2026, yumvaga ari amahirwe adasanzwe yo kugeza ku isi ubutumwa bwerekana ibibazo bikomeje kugariza Nigeria.

Yagaragaje ko ibyamamare bifite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ibibazo bibangamiye abaturage, bityo ko na we yahisemo gukoresha urubuga yari afite kugira ngo yibutse amahanga ko ikibazo cy’ishimutwa kigikeneye kwitabwaho byihutirwa.

Uyu muhanzi yavuze ko ubuhanzi butagomba kurangukira ku myidagaduro gusa, ahubwo ko bushobora no kuba inzira yo kuvuganira ababaye no gukangurira isi kugira icyo ikora ku bibazo byugarije sosiyete.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa