skol

Impamvu ikomeye yatumye Miss Dorinema Queen yamburwa ikamba n’ubuyobozi bwa Miss Global Beauty Rwanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 October 2021

Ubuyobozi bwa bwa Miss Global Beauty Rwanda bwasobanuye Impamvu Miss Dorinema Queen, yambuwe ikamba rya Miss Glamour Faces World yari yegukanye mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021.


Ku munsi w’ejo tariki ya 17 Ukwakira 2021 Embrace Africa itegura Miss Global Beauty Rwanda 2021, yasohoye itangazo rivuga ko yafashe icyemezo cyo kwambura ikamba Miss Dorinema Queen warufite ikamba rya Miss Glamour faces world Rwanda 2021, kubera ko “yitabiriye irindi rushanwa mu gihe agifite ikamba.”

Embrace Africa yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza y’iri rushanwa, igisonga cya mbere ari we uhita ufata iri kamba, akazaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga.

Abategura iri rushanwa kandi bahise batangaza ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere, ari we wahise uhabwa ikamba rya Miss Glamour faces world Rwanda 2021.

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa mu Rwanda, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Dorinema Queen yari azi neza ko atemerewe kwitabira irindi rushanwa, mu gihe acyambaye ikamba.

Dorinema Queen yari ku rutonde rw’abakobwa 22 binjiye mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet ari kubera kuri missearth.inyarwanda.com bashaka guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mukobwa yari kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa rizabera muri Vietnam, bivuze ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere ari we uzajyayo.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyuma y’igihe gito akoze ubukwe ,Miss Gasana Darlène yarahiye muri Komite...

Miss Gasana witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015 ndetse aba...
7 December 2021 0

Miss Elizabeth agiye guhagarira Uganda muri Miss World kumunota...

Miss Elizabeth Bagaya yerekeje muri Puerto Rico ahari kubera irushanwa rya...
7 December 2021 0

Umunyamideli ukomeye Sonia Mugabo yasabwe arankwa [Amafoto]

Umwe muri ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bahiriwe n’ubuhinzi bw’urusenda mu...
6 December 2021 0

Indirimbo Bruce Melodie yari gukorana na Koffi Olomide yasubitswe

Amashusho ya Bruce Melodie na Koffi Olomide yasakaye ku mbuga...
6 December 2021 0

Ifoto y’umuhanzikazi Ariel Wayz yerekana amabere ikomeje kuvugisha...

Ariel Wayz yongeye kwibasirwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo...
6 December 2021 0

Ihere ijisho amafoto yaranze umuhango w’ubukwe bwa Senateri Evode n’umukunzi...

Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Ukuboza 2021, nibwo Senateri Evode Uwizeyimana...
6 December 2021 0