skol
fortebet

Impamvu Justin Bieber, Shakira na BTS bazaririmba ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026 badahembwe

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 09, Jul 2026

Impamvu Justin Bieber, Shakira na BTS bazaririmba ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi 2026 badahembwe

Sponsored Ad

skol

Abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Justin Bieber, Shakira, Madonna n’itsinda BTS bazasusurutsa abazitabira n’abazakurikirana umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, ariko ntibazahabwa amafaranga y’igihembo ku bitaramo byabo.

FIFA yatangaje ko Justin Bieber ari umwe mu bahanzi bashyizwe ku rutonde rw’abazataramira abafana mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma uzakinirwa kuri Stade ya MetLife i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 19 Nyakanga 2026.

Ni ubwa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi hazabaho igitaramo cyo mu kiruhuko cy’umukino (Halftime Show), gisa n’igisanzwe kiba mu mukino wa Super Bowl muri Amerika.

Iki gitaramo kizamara iminota 11, kikazahuza umuziki n’umupira w’amaguru, kikaba cyanifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa by’ubugiraneza bigamije guteza imbere imibereho y’abana hirya no hino ku isi.

Uretse Justin Bieber, abandi bahanzi bazagaragara kuri uru rubyiniro barimo Shakira, Madonna, BTS, Burna Boy, ndetse n’umuyobozi w’ibitaramo Gustavo Dudamel. Hazanitabira Korali ya PS22 Chorus ifatanyije n’itsinda Coldplay, hamwe n’abakinnyi bazwi bo muri Sesame Street na The Muppets.

Itegurwa ry’iki gitaramo riyobowe na Chris Martin, umuhanzi w’itsinda Coldplay, wakoranye na FIFA mu gutegura gahunda izahuza imyidagaduro n’ubutumwa bwo gushyigikira uburezi bw’abana.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko yishimiye ko Justin Bieber yinjiye muri uyu mushinga, asobanura ko iki gitaramo kizafasha gukusanya inkunga izashyirwa muri FIFA Global Citizen Education Fund. Uwo mushinga ufite intego yo kubona miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika azifashishwa mu guteza imbere uburezi no gufasha abana benshi kubona amahirwe yo gukina umupira w’amaguru, aho kugeza ubu hamaze kuboneka arenga miliyoni 50 z’Amadolari.

Ku ruhande rwe, Justin Bieber yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we kuzitabira igitaramo kizabera imbere y’imbaga y’abafana b’umupira w’amaguru bo ku isi yose. Yavuze kandi ko yishimiye kuba umuziki ushobora kugira uruhare mu gufasha abana kubona uburezi n’amahirwe meza y’ejo hazaza.

Nubwo aba bahanzi bose batazishyurwa amafaranga y’ibitaramo byabo, kuririmba ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi bifatwa nk’amahirwe akomeye yo kwigaragaza imbere y’abazamiliyari bazakurikirana uwo mukino ku isi yose. Ibi ni na byo bisanzwe bigenda ku bahanzi bitabira igitaramo cya Halftime Show cya Super Bowl, aho inyungu yabo iba ishingiye cyane ku kwamamara no kongera kugera ku bafana benshi kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa