skol
fortebet

Impamvu Radio ari we wenyine wagaragaye mu mashusho ya Pete Kidole bakoranye na Urban Boyz

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2018

Sponsored Ad

Bimwe mu byahishwe mu bagize itsinda rya Goodlife biri kugenda bihishurwa nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera Mowzey Radio washyinguwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aho ibihumbi 2 by’amadolari y’Amerika ariyo yatumye Weasel waririmbanaga n’uyu nyakwigendera atagaragara mu ndirimbo yitwa Pete Kidole bakoranye n’itsinda rya Urban Boys rikomeye hano mu Rwanda.
Muri iyi minsi hari kugenda hajya hanze bimwe mu bikorwa byakozwe na nyakwigendera Mowzey Radio aho benshi mu bo yagiye abera imfura (...)

Sponsored Ad

Bimwe mu byahishwe mu bagize itsinda rya Goodlife biri kugenda bihishurwa nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera Mowzey Radio washyinguwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aho ibihumbi 2 by’amadolari y’Amerika ariyo yatumye Weasel waririmbanaga n’uyu nyakwigendera atagaragara mu ndirimbo yitwa Pete Kidole bakoranye n’itsinda rya Urban Boys rikomeye hano mu Rwanda.

Muri iyi minsi hari kugenda hajya hanze bimwe mu bikorwa byakozwe na nyakwigendera Mowzey Radio aho benshi mu bo yagiye abera imfura bakomeje kumuvuga imyato cyane ko yakoranye indirimbo nyinshi n’abahanzi batandukanye ndetse agenda azamura benshi.

Benshi bibajije impamvu Mowzey Radio ariwe wenyine wagaragaye mu ndirimbo pete Kidole ya Urban Boys kandi na Weasel baririmbanaga yumvikana muri iyi ndirimbo.

Weasel na Radio bari bamaze igihe bakorana none batandukanyijwe n’urupfu

Amakuru agera ku UMURYANGO ni uko mu ifata ry’amashusho ya Pete Kidole,abacungamutungo ba Radio&Weasel basabye itsinda rya Urban Boyz ko ryabishyura akayab k’ibihumbi 2,000$ kugira ngo bajye mu mashusho ariko Urban Boyz ibabwira ko aya mafaranga itayabona byatumye uyu muvandimwe wa Jose Chameleone akuramo ake karenge.

Radio yabwiye aba bagabo ko badakwiye kugora Urban Boys cyane ko yari yari yabatangarije ko idahagaze neza mu bukungu ariko Weasel avuga ko ibi bihumbi 2000$ nibitaboneka atajya muri video ndetse birangira Mowzey Radio akoranye nabo wenyine.

Ubutumwa bwa Safi

Ibi byaje no gushimangirwa n’ibyo Safi yatangaje ubwo Radio yitabaga Imana,icyo gihe yanditse kuri instagram agira ati :"Ndababaye ndababaye mfite agahinda mu mutima wanjye ntago aribyo ntago aribyo isi ntago ari fair isi ntisobanutse mbere y’uko njya mu muziki numvaga radio injyanaze ari mu bantu batumye ninjira mu muziki yari inspiration yanjye buri uko najyaga kuri mike ngiye kuririmba natekerezaga Radio kubera yigeze kumbwira ikintu.

Ngo nujyujya gukora indirimbo jyukora indirimbo utekereze kubantu ukore indirimbo itazagorana kuyifata ururimir wose waba uririmba none Radio uragiye njye mufata nk’umwami wa chorus w’ibihe byose.

Ndibuka tujya gukora pete kidole @richard arabizi baratugoye batwaka 2k by’idolali biba ikibazo ariko nyuma radio azakuvuga ati ababahungu ndabazi mwibagora ariko birananirana birangira nkuko mwabibonye ariwe ugiye muri video wenyine mwarabibonye nonese njye ndibaza kuki ariwe ugiye?

Why why gusa buriya IMANA izimpamvu, n’intwari ya muzika wa africa agiye no ku munsi w’intwari iyi industry mubona nyarwanda Radio ayifitemo uruhare I m so sad so sad IMANA imwakire mubayo yarumuntu mwiza."

Radio wapfuye yishwe no gukubitwa n’umurinzi w’ibigango wakoraga mu kabari kitwa The Bar,yababaje benshi mu bakunzi ba muzika hirya no hino muri Afurika no ku isi kubera ijwi ryiza yagiraga ndetse n’umutima mwiza yagaragarije bamwe mu bamusabye ubufasha.

Ibitekerezo

  • wedio ntituzamwibajyirwa nkatwe banyarwanda

    ako kabari kitwa" De bar" ntabwo ari "The bar"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa