Impano yanjye ihebuje ku isi ni wowe! Bahavu yatomagije umugabo we ku isabukuru ye y’amavuko
Yanditswe: Wednesday 19, Oct 2022
Mu magambo yuzuye urukundo n’amarangamutima Bahavu Jeanette Usanase umaze kwigarurira imitima ya benshi muri sinema mu mitoma myinshi yatomagije umugabo ku isabukuru ye y’amavuko avuga ko ariyo mpano ihebuje ku Isi Imana yamuhaye.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instgram Bahavu yifurije isabukuru nziza umugabo we @fleury_legend yise Rudasumbwa ari nako ashimira Imana yamumuhaye.
Bahavu yavuze ko bigoye gusobanura neza umugabo we uko ari kuko adasanzwe ashimira Imana yamumuhaye ndetse n’umubyeyi wamwibarutse byatumye yakira Impano ihebuje mu buzima bwe.
Akomeza umushimira kuba umugabo mwiza ndetse n’umubyeyi myiza k’umwana wabo w’imfura w’umukobwa @iam_amorandayirukiye anamubwira ko mu buzima bwe ari buri kimwe akeneye.
Bahavu akunze kugaragaza ko ari umugore wahiriwe kubera umuryango Imana yamuhaye wishimye kandi ukundanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *