skol
fortebet

Imvano y’indirimbo nshya ya Butera Knowles yahuriyemo na Bull Dogg na Fireman [Video]

Yanditswe: Friday 04, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Butera Knowless yasabonauye imvano y’indirimbo yitwa ‘Bafana bafana’, yakoranye n’abaraperi Bull Dogg na Fireman irimo amagambo abwira abagisuzugura umuziki n’abahanzi nyarwanda.

Sponsored Ad

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo akomeye, aba bahanzi berekana urugendo batangiriyemo kuva mu myaka ya 2008 kugeza uyu munsi bagikora.

Buri wese muri iyi ndirimbo aba yumvikanisha ukuntu yatangiye umuziki bigoranye ariko kugeza ubu ukaba hari urwego umaze kugeraho nubwo hakiri inzitizi.

Kimwe mu byo aba bahanzi bagarutseho kandi gikunze kugarukwaho, harimo gusuzuguza abahanzi nyarwanda bakarutishwa abanyamahanga.

Ni indirimbo yakiranywe yombi mu bakunzi b’umuziki, unyujije amaso mu bitekerezo byayitanzweho kuri youtube benshi bagaragaje ko aba bahanzi bakwiye kubahwa nka bamwe mu bagize uruhare rukomeye mu muziki w’u Rwanda kandi n’ubu bakiri ku rugamba rwo kuwagura.

Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Clement nyiri KINA Music mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunywa na Gad.

Butera Knowless mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda yavuze ko mu minsi ishize yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo yiyibutsa uburyo ataciwe intege n’ibyavuzwe mu rugendo amazemo imyaka irenga 10, asanga ahuje amateka na Bull Dogg na Fireman abasaba ko bakorana.

Uyu muhanzikazi avuga ko hejuru y’ibyo Bull Dogg na Fireman ari abaraperi beza, kandi bazi kubara neza inkuru y’uburyo batacitse intege mu muziki wabo n’ubwo havuzwe byinshi, rimwe na rimwe imiryango bakomangaga ntikingurwe.

Ati “Nagize igitekerezo ariko ntekereza ko ubutumwa nshaka gutanga buri muri iyi ndirimbo byaba byiza harimo Fireman na Bull Dogg. Kuko nabo bumva neza iyi ngingo nari ngiye gukoraho. Kandi kugeza ubu ndatekereza ko bari mu baraperi bakomeye mu Rwanda. Baritanze, kandi ntekereza ko batanze neza ubutumwa nashakaga gutanga.”

Butera yavuze ko iyi ndirimbo yayikubiyemo ubutumwa butera iteka abahanzi bagenzi be, anashima abafana n’abakunzi b’umuziki uko bakomeje guhagaragara ku muziki w’abahanzi Nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa