skol
fortebet

Imyambarire idasanzwe y’umukobwa uri mundirimbo nshya ya Juno kizingenza yatumye yibasirwa bikomeye[VIDEO]

Yanditswe: Wednesday 28, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bari kuzamuka neza muri muzika nyarwanda , Yuma yo gutandukana na Bruce Melodie yasohoye amashusho y’indirimbo igaragaramo umukobwa wamabaye ikariso yo mu bwoko bwa ‘G-string’ cyangwa se y’umushumi itamenyerewe mu ndirimbo z’abahanzi mu Rwanda , yatumye Juno kizingenza yibasirwa bikomeye kumbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Juno Kizingenza yashyize hanze amashusho y’iyindirimbo yise ‘Please me’ cyangwa se ‘Nshimisha’ ku munsi w’ejo tariki ya 27 Nyakanga , uga ku musore wanyuzwe n’urukundo yahawe n’umukunzi we ku buryo atakibasha kumuca inyuma kubera uburyo amushimisha mu rukundo by’umwihariko mu buriri.


Ikimara gusohoka mu masaha macye bamwe batangiye kuva cyane ko iyi ndirimbo ari igishegu aho umwe mubayobozi bahagariye ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda, Intore Tuyisenge abinyujije ku rukuta rwa Twitter yamaganiye kure iki gihangano ahamya ko gishobora kuba kirimo n’ibigize ibyaha.

Yagize ati “Ni ibyo kugawa! Ariko se koko byakabaye bigurisha bingana iki ku buryo wakwemera kugirisha Igihugu, ababyeyi cyangwa abavandimwe ngo ukunde ubone amafaranga? Oya Ibi bikwiye guhinduka ku nyungu rusange, […] Hari n’ibyo tureba ukabona bigize icyaha pe.”

Muri ubu butumwa, Intore Tuyisenge yahise ashimira Meddy wakoze indirimbo igakundwa mu gihe gito kandi bitamusabye kwiyambaza ibituma ata indangagaciro z’ubunyarwanda.

Mu guteguza iyi ndirimbo ye, Juno Kizigenza yakoresheje ifoto imugaragaza ahetse umukobwa kuri moto wambaye gusa iyi kariso ya G-string amatako ari hanze.

Iyi foto yavugishije benshi, umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim wa Radio& Tv10, yanditse kuri Twitter abaza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard niba bikwiriye mu muco nyarwanda.

Mu kumusubiza Bamporiki yanditse ati “Abarwayi bazavurwa, abanyabyaha bazafungwa. Umuco wacu ntupimirwa mu bwomanzi. Umuco uturana n’imico n’ingeso, ntimugahungabane ngo byacitse kubera umwe watannye, gusa gucyaha ni ibya twese. Dukomeze twubakire igihugu mu indangagaciro remezo, ntakizatubuza kugera ejo twemye.”

Juno Kizigenza ni izina rimaze kuba rinini mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda ndetse rifite umubare w’abakunzi benshi, kubera ubuhanga bw’uyu musore umaze umwaka atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga.

Uyu musore amaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo ‘Mpa formula’, ‘Nazubaye’, ‘Away’ yahuriyemo na Ariel Wayz, ‘Nightmare’ n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa