skol

Imyambarire ya Jennifer Lopez ku rubyiniro yatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 22, Apr 2018

Umuhanzi Jennifer Lopez w’imyaka 48 yatangaje benshi kubera imyambarire yari yambaye ku rubyiniro ikurura abagabo byatumye benshi bamunenga bikomeye.

Uyu mubyeyi w’abana 2 yatangaje benshi kubera imyambarire ye mu gitaramo yari yateguye ku wa 5 w’iki cyumweru ubwo yari mu mugi wa Las Vegas muri Nevada.

Jennifer Lope z yateguye igitaramo cyahuruje ibihangange bitandukanye yakoreye mu nzu ikomeye yitwa Zappos Theater y’ahitwa Planet Hollywood, Sin City.

Jennifer yari yambaye imyanda igaragaza umubiri we ndetse ikabije gukurura abagabo byatumye agaruka mu binyamakuru bitandukanye.

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Justin Bieber, Jessica Alba, Kim Kardashian West, Ashton Kutcher, Mila Kunis, Meghan Trainor, Kerry Washington, Kevin Hart, Nick Jonas, Demi Lovato, Khloe Kardashian, Cristiano Ronaldo, Channing Tatum, Jenna Dewan-Tatum na Ellen DeGeneres.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa