skol
fortebet

Imyenda iriho ikirango cya wa Kim Kadashian igiye kwifashishwa mu mikino Olempike[Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 30, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Imyenda y’imbere ya Kim Kardashian yitwa ‘Skims’ igiye kwifashishwa n’ikipe izaserukira Amerika mu Mikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021.

Sponsored Ad

Kim Kardashian yatangaje ko ariwe watanze imyambaro y’imbere y’abagore bazitabira imikino ya Olempike bahagarariye Amerika, yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere.

Umunyamidelikazi Kim Kardashian ni umwe mu bagore bamaze kubaka izina mu ruganda rw’imideli
Iyi myambaro abakinnyi ba Amerika bazambara irimo ifata amabere [bras] ya siporo, udukabutura duto, amasogisi, amashati ndetse ikaba yanditseho ijambo ‘Team USA’.

Kim Kardashian yanditse kuri Instagram yishimira ko ari umwe mu bambitse bamwe mu bagize ikipe ya Amerika izitabira Imikino ya Olempike.

Yagize ati “Uko nzareba abakinnyi bahatanye, nzamenya byisumbuye agaciro ko kuba ndi umwe mu bagize akamaro ku mikino ya Olempike.”

Amafoto yagiye hanze agaragaza bamwe mu bakinnyi bazahagararira Amerika muri iyi mikino nka Scout Bassett, A’ja Wilson uzwi muri basketball na Alex Morgan ukina umupira w’amaguru n’abandi bayambaye.

Iyi myambaro ya ‘Skims’ igiye guserukanwa n’abagize Ikipe ya Amerika bazajya muri Olempike yateje impagarara ubwo yajyaga hanze.

Mu 2019 ubwo Kim Kardashian yashyiraga hanze iyi myambaro yari yayise “Kimono. Iri zina ryamaganwe n’Abayapani bavuga ko ari ugutesha agaciro umuco wabo.

Nyuma iyi myambaro y’imbere igaragaza imiterere y’abagore yahise ayihindurira izina ayita ‘Skims’ ndetse yisegura ku Bayapani bari bamurakariye cyane.

Dalilah Muhammad uri mu bazahagararira Amerika mu mikino Olempike mu mwambaro wa Skims

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa