skol
fortebet

Imyenda ya Caguwa ipima ibiro 1 074 yafatiwe i Muhanga yinjijwe mu buryo butemewe

Yanditswe: Saturday 01, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Muhanga hafatiwe Imodoka yo mu bwoko bwa Bus yari itwaye ibilo 1 074 by’imyenda ya caguwa yerekeza i Kigali ndetse na ba nyirayo bayirimo nk’abagenzi.

Sponsored Ad

retse iyi myenda ya caguwa, Polisi itangaza ko yanafashe abantu batanu bari muri iyo modoka bakaba ari na ba nyiri iyo myenda ndetse n’umushoferi wari uyitwaye arafatwa.

Iki gikorwa cyo gufata ibi bicuruzwa n’aba bantu cyabaye ku wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, nyuma yuko Polisi yakiriye amakuru yerecyeye iyi caguwa yari yinjiye mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, avuga ko amakuru yatumye bafata iyi modoka na bariya bantu, yatanzwe n’abaturage.

Ati “Yavugaga ko bariya bose uko ari batanu, buriye bus yavaga Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Bus yaje guhagarikirwa i Muhanga, ariho ba nyiri imyenda bafatiwe, imyenda yabo ndetse na bus birafatirwa.”

Polisi y’u Rwanda itangaza ko iyi myenda yinjijwe mu Rwanda ivanywe mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

SP Kanamugire yavuze ko ari kenshi hagiye hafatwa imodoka zikoreshwa mu bikorwa nk’ibi bitemewe yaba izafatiwe mu gutwara ibicuruzwa byinjiye mu Gihugu mu buryo butemewe ndetse n’ibyafiwe mu gutwara ibiyobyabwenge, agasaba abashoferi kubihagarika.

Ati “Tuributsa abagaragara muri ibyo bikorwa ko bibagiraho ingaruka mbi zirimo kuba bafungwa, ari ibicuruzwa byabo bigafatwa ndetse n’imodoka nayo igafatirwa ikazatezwa cyamunara.”

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 199, rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa