Imyitwarire ya Nkaka muri filime yatumye abengwa n’uwo yari agiye gushaka
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Gakwaya Celestin, wamamaye muri Sinema nyarwanda nka Nkaka yatangaje ko yabenzwe n’umukobwa bari bagiye kurushinga bitewe n’imyitwarire y’umukinnyi aba yahawe (Character), gukina muri filime.
Ni bimwe mu byo yagarutseho avuga ko nubwo akunda akazi ke ariko abantu batarashobora kumutandukanya na ko, ku buryo hari ubwo yisanga atukwa n’ababa bararebye filime yakinnye.
Yagize ati: “Nta bitutsi ntatutswe kubera sinema, banyise imbwa, umusega, hari ukuntu njya nkora ingendo zijya mu Ntara, nakwisanga nicaye njyenyine bati twarabivuze ni akagome reba kicaye konyine karacecetse.”
Nkaka avuga ko akenshi ibyo bakina birangira bibagizeho ingaruka bikaba bituma hari ibyo batageraho.
Ati:” Yego zingiraho ingaruka, zituma utisanzura, zagiye zinzitira mu nkundo. Ndibuka hari umukobwa twari tugeze kure mu rukundo ndamubwira nti reka tubishyire ku mugaragaro, bukeye azana n’umushyingira arambwira ati mama yambwiye ngo kugira ngo tubikomeze ugomba kureka filime.”
Uwo mukobwa yamubengeye aho yabimubwiriye, ariko nubwo bimeze bityo, ngo ntajya yinubira akazi akora, kuko gatuma yigengesera agashishoza kubera ko aba agomba kurinda uwo ari we.
Uyu mugabo uzwi cyane mu gukina nk’umukinnyi ugambana kandi ufite ubugome bwinshi, amaze imyaka igera kuri 15 akina filime, zirimo Rwasa, Serwakira,Sakabaka n’izindi.
Nkaka avuze ibi mu gihe aherutse gushyira hanze filime yise Hell in heaven igaragaraza ubutumwa bujyanye n’imibereho ya muntu no guhindura ubuzima.
Ku rundi ruhande ariko usanga muri iyi minsi uyu mukinnyi wa filime akunzwe n’abatari bake bakurikiye ibice bitatu bya filime ‘Bad Choice’ ya Usanase Bahavu Jannet akaba akinamo ari umukinnyi w’imena.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *