skol
fortebet

Yiyise indaya - Moses yagaragaye arya ubuzima i Paris nyuma y’amashusho aryamanye n’abagabo bagenzi be

Yanditswe: Wednesday 11, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri ya Moshions, yongeye kurikoroza ku mbugankoranyambaga ubwo yiyitaga indaya agaragaza ko aryohewe n’ubuzima i Paris mu Bufaransa, nyuma y’amashusho yamugaragaje ari gusambana n’abagabo bagenzi be mu minsi ishize.

Sponsored Ad

Kuwa 10 Mutarama 2023, Turahirwa Moses yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko ari i Paris mu Bufaransa, ayikurikiza ubutumwa bugira buti" La Prostituée á Paris" ( Indaya i Paris). Moses yayanditse munsi y’ifoto imwerekana yambaye imyenda y’umukara, bigaragara ko yafatiwe hafi y’umuturirwa wa Tour Eiffel mu masaha y’umugoroba.

Ku ya 3 Mutarama 2023, nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amashusho agaragaza Turahirwa Moses akora imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo, nyuma aza gusaba imbabazi abanyarwanda muri rusange, avuga ko ayo mashusho yahererekanijwe kubera konti ye ya SnapChat yibwe.

Turahirwa yavuze ko aya mashusho “yashyizwe hanze ajyanye na filime iri gufatirwa mu Butaliyani” yiswe ’Kwanda’, yisegura ku bakinnyi ba filime bo mu Butaliyani n’inzu z’imideli zagizweho ingaruka nayo.

Turahirwa Moses washinze inzu ikomeye y’imideri yitwa ’Moshions’ ni umwe mu banyempano bakomeye kandi bahiriwe byihuse n’uyu mwuga wo gukora imyenda n’imirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa