skol
fortebet

Indirimbo Bruce Melodie yari gukorana na Koffi Olomide yasubitswe

Yanditswe: Monday 06, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho ya Bruce Melodie na Koffi Olomide yasakaye ku mbuga nkoranyambaga , yatumye benshi batekereza ko aba bahanzi bari gukorana indirimbo ku buryo hari n’amakuru avuga ko yakozwe.
Ni umushinga wari umaze iminsi, ubwo Bruce Melodie yari akimenya ko Koffi Olomide agiye gutaramira mu Rwanda, yahise atangira ibiganiro biganisha ku gukorana nawe indirimbo.
Byagenze neza ndetse biyemeza ko nyuma y’igitaramo Koffi Olomide yari afite i Kigali bagomba guhita bajya kuyikora.
Niko byanagenze, (...)

Niko byanagenze, kuko ubwo Koffi Olomide yari asoje igitaramo yakoreye muri Kigali Arena, yahise ahura na Bruce Melodie bongera kunoza umugambi wabo.

Muri iryo joro, Bruce Melodie amaze guhura na Koffi Olomide yahise yerekeza kuri Country Records atangira umushinga w’indirimbo wari uri gukorwa na Producer Element.

Kuva Bruce Melodie yerekeje kuri studio, abari kuri Ubumwe Grande Hotel abantu bari biteze ko Koffi Olomide agiye kwitera amazi agahita ajya muri studio aho yagombaga gusanga Bruce Melodie, icyakora si ko byagenze.

Uwaduhaye amakuru wari hafi ya Koffi Olomide, yagize ati “Abantu bose bari biteguye, bazi ko bagiye muri studio gukorana indirimbo na Bruce Melodie, baje gutungurwa no kumva ko bihindutse ko uyu muhanzi agiye kuruhuka.”

Bruce Melodie wari muri studio acyumva inkuru y’uko Koffi Olomide atakibonetse, yafashe icyemezo cyo gukomeza iyi ndirimbo kugira ngo nibitanakunda azayisohorere.

Nta makuru ya nyayo avuga impamvu Koffi Olomide yanze kujya gukorana indirimbo na Bruce Melodie bari bumvikanye, icyakora bivugwa ko hari ibyo batahurijeho birimo n’amafaranga.

Bruce Melodie wavuye kuri studio hafi saa kumi n’imwe za mu gitondo yatashye amaze kubona ko ibya Koffi Olomide bitagikunze, mu gihe undi nawe yari afite indege ya mu gitondo nubwo yamusize agafata iyo ku mugoroba wo ku wa 5 Ukuboza 2021.

Umuntu mu bantu ba hafi ya Bruce Melodie yatangaje ko uyu muhanzi atacitse intege, bityo ko nubwo bitakunze ko akorana indirimbo na Koffi Olomide, ibiganiro bigiye gukomeza bigenze neza ikazakorwa ikindi gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa