skol
fortebet

Indirimbo Donald Trump yakoranye na korali y’imfungwa ikomeje guhiga izindi mu gukundwa

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Indirimbo Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe z’America yakoranye na Korali y’imfungwa ikomeje kubica bigacika aho iri guhiga izindi mu gukundwa kuri iTunes.

Sponsored Ad

Ni indirimbo bise ‘Justice for All’ yakoranye n’imfungwa zizwi ku izina rya ‘J6 Prison Choir’ zagize uruhare mu myigaragambyo ikomeye yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Capitol), tariki 6 Mutarama 2021, mu kwamagana intsinzi ya Perezida Joe Biden.

Yashyizwe hanze tariki 3 Werurwe uyu mwaka nyuma y’uko Donald Trump afashe amajwi ye aho yari ari mu rugo mu Mujyi wa Florida, naho imfungwa zikayafatira kuri telefone yo muri gereza.

‘Justice for All’ kuva yasohoka yahigitse indirimbo Miley Cyrus yise ‘Flowers’ yari imaze igihe iri imbere ku rubuga rya iTunes. Ubu no gukurikirwa no ku zindi mbuga nka Spotify, Apple Music n’izindi.

Bivugwa ko amafaranga azava muri iki gihangano azifashishwa mu kwita ku miryango y’izi mfungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa