skol
fortebet

Indirimbo nshya ya Bruce Melodie “Ndagatora” yavugishije benshi itarasohoka

author-image

Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO
Kuwa: Thursday 03, Jun 2021

Sponsored Ad

skol

Benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wo mu Rwanda , ntibatinda kuvuga ko umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melody ariwe uyoboye muri muzika nyarwanda muri iyi myaka bitewe n’uburyo indirimbo ze zikunwa cyane.

Kuba ubukombe cyangwa ikirangirire bisaba ibikorwa bihoraho kandi ukabikorana ubushishozi,ibi ni bimwe mu ntwaro umunyamuziki w’umwuga cyangwa undi wese ugamije gushora imali mu muziki yagakwiriye kwitwaza.Ubukaka n’bushongore bw’umuziki bushingira mu byo akora kandi agahorana yirinda igikorwa cyatuma rubanda nyamwinshi rututekereza.

Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Kamena umuhanzi umaze kuba icyamamre hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yahitishijemo abafana be bamukurikira kuri uru rubuga indirimbo yasohora hagati ya:”Jioni,Ndagatora na Capterpillar iyo yabaha mbere yizindi.

Benshi mu bafana b’uyu muhanzi bahise batangira kumusubiza ari ko bamwe bananyugazamo bagatebya aho nk’umunyamakuru wa RBA Robert Mackenna yamusubije ati”Uwatoye atora rimwe rekura “Ndagatora”.

Undi nawe witwa Uwase Ange yamusabye gusohora irimo ibishegu ngo ku buryo abanyeshuri bazava ku ishuri byaravuye kuri Hit. Yagize ati”Sohora iyirimo ibishegu byinshi kuko abana baracyari ku ishuri bazaze yarahararutswe pe kandi waba utanze umusanzu ku gihugu cyakubyaye”.

Nubwo benshi bagiye batebya mu kumusubiza ,muri izi ndirimbo uko eshatu uyu muhanzi yasabye abafana guhitamo iyo asohora mbere indirimbo yagize amajwi menshi ni ”Ndagatora “ku ijana. Aho ifite 41%.

Ibitekerezo

  • mukorera abanyarwanda mbyinshi byiza bakanezerwa

    bruce melodie ndamukunda yubahwe

    Brucemelodie ndagukunda cyanepe imana izaguhe kuronka mubuzima bwawe bwose

    Bruce melody turamukunda cyane nkumunyarwanda.

    bruce melodie turamwemera hano gatsibo inama nziza yareka kwishinga abinzaduka agakomeza umuzikiwe wambere adashyizemo ibishegu urugero nka saamoya ikinyaf

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa