Induru zavutse: Uwasifuriye Barcelone isezererwa na Inter de Milan, yasanganywe igikapu cya Real Madrid
Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

Abakinnyi ba FC Barcelone ntibishimiye ibyemezo by’umusifuzi w’Umunya-Pologne, Szymon Marciniak, nyuma yo gusezererwa na Inter Milan muri ½ cya Champions League, basaba UEFA gukora iperereza mu gihe kimwe mu binyamakuru by’i Catalogne cyavuze ko ari umukunzi wa Real Madrid.
FC Barcelone itozwa na Hansi Flick, yatsinzwe ibitego 4-3 ku wa Kabiri, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 7-6 mu mikino ibiri ya ½.
Abanya-Espagne barakajwe cyane n’ibyemezo bya Marciniak mu mukino, byatumye Pedri ukina mu kibuga hagati asaba Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) gukora iperereza kuri uyu musifuzi.
Iyi kipe y’i Catalogne yumvaga ko yari guhabwa penaliti ku mupira wakozwe na Francesco Acerbi mu rubuga rw’amahina. Ikindi cyemezo kitanyuze FC Barcelone ni penaliti yinjijwe na Lautaro Martínez ubwo Pau Cubarsí yari amaze guserebeka uyu Munya-Argentine.
Ni mu gihe kandi FC Barcelone yimwe penaliti ku ikosa Henrikh Mkhitaryan yakoreye kuri Lamine Yamal mu gice cya kabiri, hakagaragazwa ko ryabereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Ikosa Denzel Dumfries yakoreye kuri Gerard Martín ubwo FC Barcelone yari iyoboye umukino n’ibitego 3-2, mbere gato y’uko Acerbi yishyura mu minota ya nyuma, amakipe yombi akitabaza iminota 30 y’inyongera, na ryo Abanya-Espagne basanga ryari gutangwaho penaliti.
Nyuma y’umukino, Pedri yagize ati “Si ubwa mbere ibi bitubayeho hamwe n’uyu musifuzi, UEFA igomba kubirebaho. Hari ibintu ntumva, biragoye kubisobanura. Kuri penaliti yakorewe kuri Lamine, ryari ikosa, ntabwo yahaye Mkhitaryan ikarita y’umuhondo, yari kuba ari iya kabiri.”
Myugariro Inigo Martinez n’Umutoza Hansi Flick na bo bagaragaje ko ibyemezo byafashwe n’umusifuzi byari mu nyungu za Inter de Milan.
Amahitamo yo kugira Marciniak umusifuzi uzayobora umukino wo kwishyura hagati ya Inter na FC Barcelone yibajijweho n’ikinyamakuru Sport cyo muri Espagne mbere y’uyu mukino.
Iki kinyamakuru cy’i Barcelone cyavuze ko Marciniak “afite amateka yo guhengamira kuri Real Madrid”. Cyagaragaje kandi amashusho y’uyu musifuzi ari mu rwambariro, yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka ushize, iruhande rwe hari agakapu gato kariho ikirango cya Real Madrid.
Sport yibukije ko Maricniak ari we wari umusifuzi ubwo penaliti yatsinzwe na Julián Alvarez yateshwaga agaciro mu mukino Atlético Madrid yatsinzwemo na Real Madrid muri 1/8.
Ikindi kimenyetso cy’uko Maricniak ahengamira kuri Real Madrid, cyagaragajwe na Sport, ni igitego cya Bayern Munich cyanzwe ubwo yakinaga n’iyi kipe yo muri Espagne muri Champions League ya 2023/24.
Ibyo byiyongeraho n’igitego cya Chelsea cyanzwe ubwo yakinaga na Real Madrid muri ¼ cya UEFA Champions League ya 2021/22.
Ikindi kinyamakuru cy’i Barcelone, Mundo Deportivo, na cyo cyavuze ko iyi kipe “yazize ubujura” yakorewe mu mukino yahuyemo na Inter.
Szymon Marciniak wahembwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amateka n’Ibarurishamibare muri Ruhago [IFFHS] nk’umusifuzi mwiza ku Isi mu 2022 na 2023, yasifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi mu 2022 hagati y’u Bufaransa na Argentine ndetse n’umukino wa nyuma wa Champions League wahuje Manchester City na Inter Milan mu 2023.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *