skol
fortebet

Ingabire Marie Immaculé yahishuye ko Firdaus ushinja Ndimbati yabeshye imyaka,anenga ababyeyi bagerageje kubunga

Yanditswe: Saturday 12, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingabire Marie Immaculée uhagarariye Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, yahishuye ko afite amakuru yizewe y’uko umukobwa wafungishije Ndimbati yabeshye imyaka.

Sponsored Ad

Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri sinema Nyarwanda nka Ndimbati yatawe muri yombi ku wa 10 Werurwe 2022, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

Mu biganiro bitandukanye yahaye amashene ya YouTube, Ingabire yavuze ko yamenye ko umukobwa umushinja kumusambanya ku myaka ye yakuyeho umwe.

Yagize ati "Mfite amakuru yizewe kandi nakuye ahantu nizeye ko uriya mukobwa yabeshye imyaka, yakuyeho umwaka umwe. Ayo ndayafite rwose kandi ndayizeye."

Icyakora uyu mubyeyi yavuze ko abantu bakwiye kureka inzego z’iperereza zigakora akazi kazo, ahamya ko ibizava mu iperereza ari byo bikwiye guhabwa agaciro.

Ingabire yongeye gutunga agatoki umuryango w’umukobwa wabyaranye na Ndimbati, ahamya ko mu byo yivugiye yagaragaje ko Papa we na musaza we bagerageje kubunga.

Ati “Nkomeje gukurikira ikiganiro hari ibindi byanyobeye, numvise ngo nyina wa Ndimbati na Se w’umukobwa kimwe na musaza we bagerageje kuganira? Ababyeyi be na bo narabagaye, none se ujya gute mu biganiro n’umuntu wahohoteye umwana wawe? Ni ibintu bitumvikana.’’

Ingabire yavuze ko RIB ikwiye gukora iperereza ryimbitse hagashakwa ibimenyetso by’uko uyu mukobwa yasambanyijwe yahawe ibiyobyabwenge ariko icy’imyaka cyo yongera gushimangira ko abizi neza ko umukobwa yakuyeho umwe.

Ku wa 10 Werurwe 2022 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Ndimbati rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana.

Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yari amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.

Ndimbati yafunzwe azira gusambanya umwana

Fridaus ushinja ndimbati biravugwa ko yabeshye imyaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa