skol

Inkuru ya Papa Sava wakinnye filime ya mbere ahembwa 2000 Frw

Yanditswe: Friday 16, Jan 2026

featured-image

Umukinnyi wa filime mu Rwanda, Niyitegeka Gratien uzwi ku mazina nka ‘Papa Sava’, ‘Seburikoko’, Sekaganda n’ayandi yatangaje ko bwa mbere akora ikiraka cyo gukina filime yahembwe ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda ariko bitigeze bimuca intege.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ashaka kugaragaza ko intangiriro y’ikintu ishobora kugorana kandi igatanga umusaruro muke ariko iyo ukora ibyo ukunda kandi ugahozaho nta kabuza bigenda neza.

Ibyo yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo yari umutumirwa mu gace k’ikiganiro ‘Meet Me Tonight’ kagize igitaramo cy’urwenya Gen-Z Comedy.

Ubwo yari abajijwe niba yibuka amafaranga yakoreye mu kiraka cya mbere, Papa Sava yagize ati: “Mu kiraka cya mbere nahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2 n’Inkoranyamagambo (Dictionnaire).

Abajijwe niba yaba yarigeze guhura n’imbogamizi zatumye yumva yahagarika gukina filime avuga ko aho yaturutse bitari gushoboka kuko yari afite umwanzuro umwe gusa wo kwihambira agakora cyane kugeza igihe bikundiye.

Yagize ati: “I Kigali ntabwo ari iwacu nta sambu nari mfite munsi y’urugo rw’aho narincumbitse icyo nari nshoboye n’ukukina filime, sinzi iyo mbireka rero icyo nari gukora. Cinema si izina, ni urugendo, rusaba kwihangana, gukunda icyo ukora no kwizera ko ejo hazaza hashobora kuruta ejo hashize.

Urubyiruko rw’ubu rufite amahirwe menshi. Hari aho babyiga, hari n’inkunga Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu guteza imbere Cinema. Ibyo twebwe dutangira tutigeze tubona.”

Papa Sava yateguje ko vuba aha agiye gushyira hanze filime irangira ku nshuro ya mbere filime yise “What a Day”

Ati “Nashakaga gukora filime itandukanye n’izindi dusanzwe tubona. Ni filime ikurikira umuntu umwe n’ibimubaho mu munsi umwe, ni yo filime ya mbere nzaba nkoze irangira. Ni intambwe ikomeye kuri njye nk’umukinnyi wa filime.”

Ni filime avuga ko ifite iminota 128, ikinwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ikaba ifite umwihariko wo gukurikira ubuzima bw’umuntu umwe, bitandukanye n’izindi filime nyinshi zikorwa mu Rwanda.

Biteganyijwe ko izamurokwa ku mugaragaro tariki ya 30 Mutarama 2026, mu birori bizabera muri Mundi Center, aho abazitabira bazinjira ari uko baguze amatike, akazanabihuza no kwizihiza imyaka 30 amaze mu buhanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa