Ikibazo gikomeje kuvugisha benshi mu myidagaduro yo muri Afurika y’Iburasirazuba kiri hagati y’umwana w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, uzwi nka Saad Ssozi (Teng Teng), n’uwahoze amucungira inyungu, Michael Kabonge.
Se wa Teng Teng aherutse gusaba ubuyobozi gutabara muri iki kibazo, agaragaza ko imiyoboro yose y’imbuga nkoranyambaga y’umuhungu we irimo YouTube na TikTok yafashwe n’uwahoze amucungira ibikorwa, akayiyitirira.
Ku rundi ruhande, Michael Kabonge we avuga ko iyo miyoboro ari iye bwite kuko ari we wayitangije, bityo nta mpamvu n’imwe ituma ayisubiza.
Ibi byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byo muri Uganda, aho benshi bagaragaza impungenge ku mibereho ya Teng Teng. Uyu mwana ubwe yagaragaje ko ubuzima bwe bwahindutse bikomeye, aho avuga ko atakibasha kwishyura amafaranga y’ishuri, gusana inzu atuyemo cyangwa gutunga umuryango we nk’uko byahoze.
Se wa Teng Teng na we yavuze ko igihe uyu mwana yakoranaga n’uwari umucungira inyungu, yahabwaga amafaranga make cyane ugereranyije n’inyungu zaturukaga ku bikorwa bye, aho yavuze ko yajyaga ahabwa amadolari 100 gusa.
Kugeza ubu, icyifuzo cy’umuryango ni uko ubuyobozi bwa Uganda bwagira icyo bukora kugira ngo imiyoboro y’umwana wabo igarurwe, cyane cyane urubuga rwa YouTube rufite abasaga miliyoni 4 bawukurikirana.
Iki kibazo gikomeje gukurikiranwa cyane, aho benshi bategereje kureba uko kizakemuka n’icyo ubuyobozi buzafata nk’umwanzuro.

Ibitekerezo
amafoto ya bwabeza