Intanga z’umugabo ntabwo zishira - Papa Sava ku bibaza impamvu adashaka umugore
Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026
Niyitegeka Gratien benshi bamenye nka Seburikoko cyangwa se Papa Sava, yavuze ko abatewe impungenge n’uko adashaka umugore, badakwiriye kugira ikibazo kuko intanga z’umugabo zitajya zishira igihe cyose yabyara.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Royal FM, aho yari abajijwe ikintu yumva yatinze gukora. Yahise asubiza umunyamakuru MC Tino ko ari ikintu abantu bose bahora bamubwira cyo gushaka umugore.
Ati “Ni icyo abantu bahora bambwira ngo natinze kurongora ariko intanga z’umugabo ntabwo zishira, ntabwo nzacura. Hari umuntu wambwiye ngo impamvu abantu baba bifuza ko ushaka baba bagira ngo ugire izo nshingano urebe uko abandi bahanganye nazo. Ariko siko mbikeka ahubwo baba bagira ngo burya no mu mategeko n’iki ni ugukura mu mutwe birushijeho.”
Yakomeje agaragaza ko yemeranya n’ababimusaba kuko hari inshingano zimwe umuntu utarashaka umugore, aba ataratangira gufata bityo yamara gushaka umugore ibintu byinshi kuri we bigahinduka.
Ati “Hari igihe n’ubu tuba dukuze ariko hari ibyo utarabona. Burya iyo ugicumbitse utarubaka inzu ngo umenye y’uko 5000 Frw agura umucanga…ariko ahubwo ikibazo nibaza ko iyo urongoye ntubyare batakubaza impamvu utabyara? Kandi ubundi icyo uba ukwiriye kuba urongorera ni ukororoka. Bagiye batubaza bati ahubwo haba hari akana ufite ku ruhande?”
Seburikoko wamamaye muri sinema nyarwanda yavutse kuwa 25 ugushyingo 1978 ubu akaba afite imyaka 47. Ubu ari guteganya kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze yinjiye muri sinema aho azerekana filime ye ya mbere irangira yise “What a Day?”. Ni mu gikorwa azakorera muri Mundi Center ku wa 30 Mutarama 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *